Connect with us

NEWS

Inyeshyamba zo muri Centrafrique zikomeje kwisuka muri RDC

Published

on

Inyeshyamba zo muri santrafurika zikomeje kwisuka ku bwinshi mu turere twa Ango na Bondo, mu ntara ya Bas-Uele, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa RDC.

Iyi mpuruza yatanzwe n’umuyobozi wa teritwari ya Ango,Marcelin Mazale Lekabusiya, wavuze ko hashize ibyumweru bibiri izi nyeshyamba zambuka imipaka zivuye mu duce twa Zemio na Mboki,muri Santrafurika

Marcelin Mazale Lekabusiya yavuze ko izi nyeshyamba ziri kwinjira zambaye impuzankano aho ziri guhunga umuriro ziri uri iwabo.

Bwana Marcelin Mazale Lekabusiya yagize ati “Inyeshyamba zo muri Centrafrique zinjiye ku butaka bwacu zivuye muri Zemio. Zimwe zinjiriye ku mupaka wa Congo na Centrafrique muri teritwari ya Ango, izindi zinjirira muri teritwari ya Bondo. Mu minsi mike ishize, Abarusiya n’ingabo zirwanaho bemeranyije kurwanya izi nyeshyamba zikorera muri Zemio na Mbokia.”

Mazale yatangahe ko ko izi nyeshyamba zahungabanyije bikomeye umutekano wo muri izi teritwari, kuko ngo abazituyemo batewe ubwoba n’imbunda ziri kwinjirana.

Yagize ati “Umutekano wahungabanye cyane muri Ango na Bondo, abaturage bafite ubwoba kuko iyo inyeshyamba zambuka, ziba zifite amasasu n’imbunda mu ntoki.”

Ikinyamakuru Actualité.cd cyo muri RDC cyatangaje ko muri Werurwe 2024 inyeshyamba zaturutse muri Centrafrique zinjiye muri izi teritwari, zishimuta abaturage, zisahura imiti mu mavuriro, zangiza n’ibindi bikorwa by’abaturage.