NEWS
Inyama yanize umusore birangira ashizemo umwuka
Umusore witwa Habanabakize Etienne wo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu yamize inyama y’inka itogosheje iramuhagama, bagerageza kuyimurutsa biranga iramuhitana.
Uwo musore w’imyaka 24 y’amavuko, yageze muri imwe mu ma resitora iherereye mu Mudugudu wa Nsakira, Akagari Ka Bukinanyana muri uwo Murenge wa Jenda, atumiza amafunguro ariho n’inyama y’inka itogosheje, mu kuyimira ihera mu muhogo, ananirwa kuyimira cyangwa kuyicira kuko yari yahagamye mu muhogo, imuheza umwuka kugeza bimuviriyemo gupfa.
Amakuru avuga ko abari muri iyi resitora babanje gukora ibishoboka byose ngo batabare ubuzima bwa Habanabakize gusa ntibyakunda.
Umwe mu bo mu muryango we yavuze ko ikimara kumuniga yahise yikubita hasi maze abantu bagerageza kumufasha ngo barebe ko ayiruka biranga.
Yagize ati: “Yarimo arya ayo mafunguro harimo n’inyama yari yatumije muri iyo resitora. Ikimara kumuniga yituye hasi, abari hafi ye babibonye bagerageza kumufasha ngo barebe ko iva mu muhogo yari yahagamywemo biranga, bakora ibishoboka ngo byibura bayisohoremo nabyo biba iby’ubusa arapfa. Urupfu rw’umwana wacu rwadushenguye”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda Niyonsenga Jeanne d’Arc, wemeje iby’amakuru y’urupfu rw’uyu musore, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ati: “Bikimara kuba abaturage baradutabaje mu masaha y’umugoroba. Ni akaresitora gaciriritse gateka amafunguro harimo n’inyama z’inka baba batogosheje. Mu kuyirya rero, yaje kumuniga, abaturage bagerageza gukora ubutabazi bw’ibanze babonye byanze bamujyana kuri poste de santé ya Jenda bahamugeza yamaze gushiramo umwuka”.