Connect with us

NEWS

Intumwa ya Perezida wa Angola itegerejwe i Kigali

Published

on

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024 ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rugamije gushakira amahoro n’umutekano birambye uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere muri rusange.

Minisitiri Tete aragera i Kigali nk’intumwa yihariye ya Perezida wa Angola akaba n’umuhuza w’u Rwanda na RDC washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, João Lourenço.

Amakuru y’uruzinduko rwe yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, wagize ati “Arahagera ku gicamunsi. Araba ari intumwa yihariye y’umuhuza w’ibiganiro bya Luanda, Perezida Lourenço wa Angola.”

Minisitiri Tete aragera i Kigali nyuma y’aho tariki ya 14 Ukuboza, Angola ifashe icyemezo cyo gusubika ibiganiro byagombaga guhuriza i Luanda Perezida Lourenço, Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC tariki ya 15 Ukuboza 2024.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho intumwa za RDC ku rwego rw’abaminisitiri zanze kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23, nyamara mbere zari zaremeye Angola ko zizaganira na wo binyuze muri “Gahunda ya Nairobi” iyoborwa na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya.

Minisitiri Tete araganira n’abayobozi bo mu Rwanda ku buryo bwo gukemura amakimbirane ari hagati y’iki gihugu na RDC, binyuze mu biganiro bya Luanda biyoborwa na Perezida Lourenço kuva mu 2022.

Perezida Lourenço, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’icyumweru gishize, yabwiye abanyamakuru ko afite icyizere ko we, Perezida Kagame na Tshisekedi nibahurira i Luanda, bazagirana amasezerano y’amahoro arambye.

Ukwisubira kwa RDC kwasubije inyuma izindi ntambwe zari zaratewe mu biganiro bya Luanda zirimo kwemeranya kuri gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka.

Gusa ubwo ibi biganiro byasubikwaga, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola yatangaje ko Perezida Lourenço azakomeza gutanga umusanzu we nk’umuhuza kugira ngo amahoro n’umutekano biboneke mu burasirazuba bwa RDC no mu karere.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *