NEWS
Insengero zafunzwe zigiye gufungurwa
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko insengero zitakabaye ikibazo ahubwo ko ibyo bigaragara mu banyafurika. Yavuze ko insengero zafunzwe zikaba zarujuje ibyo zasabwe, ababishinzwe bakwiye gusubira inyuma bakareba ko ibyo basabye byashyizwe mu bikorwa.
Ni ingingo yagarutsweho na Perezida Kagame, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2025.
Aho insengero zafunzwe abantu babwiwe impamvu ariko hari n’izitarafunzwe.
Umukuru w’igihugu yavuze ko izo mpamvu hari bamwe batazumvise ariko ko hari abenshi bazumvise.
Yakomeje agira ati: “Muravuga ko hari abazujuje ibyo ni byiza, ubwo igisigaye abazifunze bakwiriye gusubira inyuma bakareba niba koko ibyo basabye abantu barabyujuje kandi ikibazo ni iki?
Njye ntabwo numva ari ikibazo kiremereye kidafite umuti ahubwo abantu ni ugushyira mu bikorwa ibyo baba bakwiriye gukora.”
Perezida Kagame yavuze ko insengero zitakabaye ikibazo agaragaza ko hari abantu bigiriye mu bintu by’icyuka kandi n’ababibashoramo bakifuza kubarangaza.
Yavuze ko atatinda ku mateka y’insengero kuko ibyayo bidasobanutse, cyane ko ibijyanye n’insengero bigira uburyo bikurikizwa kugira ngo bijyeho.
Niyo bibayeho hakurikiranwa uko bikora ariko ko abantu bashaka ibintu bitunganye mu gihugu, bakwiye kuba bibaza ibyo ngibyo.
Ati: “Abo bantu hari ibyo bagombaga kuba bujuje batari bujuje noneho ubu bakaba barabyujuje, ubwo ikibazo gisigaye ni ikindi, ni ukujya kureba niba noneho byuzuye.”
Perezida Kagame yashimangiye ko nibura hari abemeranya n’ibyo basabwaga kandi bakaba barabikurikije bakava mu kajagari kuko ibintu byari akajagari.
Ati: “Akajagari kari gahari karakabije mu bintu bitanasobanutse.”
Ku ikubitiro, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwafunze insengero zirenga 5600 hirya no hino mu gihugu kubera kutuzuza ibisabwa nyuma yo gutangiza igenzura rigamije kureba uko insengero zihagaze.
Dr. Doris Uwicyeza Picard, Umuyobozi Mukuru wa RGB, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023/2024 n’ibizakorwa mu 2024/2025, yavuze ko nyuma yo kuzuza ibisabwa abafungiwe insengero bongeye gusaba gufungurirwa kandi babihabwa nyuma yo kugenzura neza.
Yagize ati: “Izo zafungiwe nk’ubuziranenge bw’imyubakire bagiye babwirwa ibyo bagomba kuzuza kugira ngo bazongere gufungurirwa.
Kuri ubu izemerewe gufungura ni insengero zigera kuri 44 kuko zagiye zigaragaza ko zujuje ibisabwa kandi ubugenzuzi burakomeza ku zigenda zuzuza ibisabwa zikagenda zisaba gufungurirwa.”