NEWS
Insengero 9880 zimaze gufungwa mu Rwanda
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yatangaje ko hafunzwe inzu zisengerwamo 9,880 mu Rwanda nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku nsengero, imisigiti, na kiliziya. Ibi yabitangaje ku itariki ya 1 Nzeri 2024 mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru.
Musabyimana yavuze ko ubu bugenzuzi bwatewe n’ubwiyongere bukabije bw’amadini n’imiryango ishingiye ku myemerere, aho mu Rwanda habaruwe amadini, amatorero, n’imiryango ishingiye ku myemerere 563, harimo amadini 345 atandukanye. Nubwo ubwiyongere bw’amadini ubwabyo ntacyo bwari butwaye, yabonye ko hari ibibazo by’imikorere y’ahantu hasengerwa.
Minisitiri yagaragaje ko hari inyigisho zagiye zitangwa na bimwe muri ibi bigo zigateza ibibazo, zirimo ubuhanuzi butera ubwoba abaturage, gushishikariza kwigomeka kuri gahunda za Leta, no kubiba amacakubiri.
Mu bugenzuzi bwakozwe, byagaragaye ko amadini menshi yakoreraga ahantu hatujuje ibisabwa, aho ku nsengero 14,093 zigenzuwe, 70.1% zasanzwe zidafite ibyangombwa bikwiye kugira ngo zisengerwemo. Ibi byatumye inzu 9,880 zifungwa, mu gihe izindi 29.89% zemejwe ko zikora.
Minisitiri Musabyimana yavuze ko inzu zisengerwamo zirenga 300 zifashwe icyemezo cyo gusenywa kubera ko ziri ahantu hadakwiye, kandi hari izindi zikorera mu nyubako zisanzwe zifashishwa mu bikorwa bitari iby’idini, nka za kabari cyangwa ahandi hategurirwa ibirori.
Yongeyeho ko hari n’imiryango n’amadini 47 yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, kubera kubura ibyangombwa, cyangwa kuba bigisha inyigisho zihabanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse no kubiba amacakubiri.