Bamporiki Edouard, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.
Iteka rya Perezida riha imbabazi abagororwa ryasohotse ku igazeti ya Leta ku wa 18 Ukwakira 2024 rigaragaza ko hari abagororwa bahawe imbabazi barimo n’abo bari bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge.
Ku wa 23 Mutarama 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwongereye ibihano byari byahawe Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco by’imyaka ine, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.
Icyo gihe Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Bamporiki azajya kwiyereka Umushinjacyaha ku rwego rw’aho atuye, ndetse abimenyeshe inzego z’ibanze, birimo Umudugudu, Akagari, Umurenge, n’Akarere. Azitabira inshuro imwe mu kwezi, kandi igihe azashaka kujya hanze y’igihugu, agomba gusaba uruhushya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano.
Iri teka riteganya ko imbabazi zishobora kwamburwa niba Bamporiki atubahiriza ibi bisabwa cyangwa aramutse akatiwe kubera ikindi cyaha gishya.