NEWS
Inkuru itangaje y’umugabo wabonye PhD afite Imyaka 21 ubu akaba ataka ubushomeri
Tathagat Avatar Tulsi yarangije amashuri ye afite imyaka 9, ahabwa impamyabumenyi ya BSc muri Patna Science College afite imyaka 11, kandi yarangije MSc (Master of Science) afite imyaka 12.
Yabonye impamyabumenyi ya PhD afite imyaka 21, ndetse aba umwarimu muri IIT Mumbai. Nyamara, ubu ahanganye n’ikibazo cy’ubushomeri.
Tathagat Avatar Tulsi azwi nk’umwana w’umuhanga, ni umushakashatsi uzwi cyane mu bugenge. Ariko ubu, ari guhangana n’ubushomeri.
Yavutse ku ya 9 Nzeri 1987, mu Bihar, Tathagat yari umunyeshuri w’indashyikirwa kuva akiri muto. Yarangije amashuri afite imyaka icyenda.
Yigaga muri Patna Science College, abona impamyabumenyi ya BSc afite imyaka 11. Afite imyaka 12 gusa, Tulsi yarangije MSc muri icyo kigo.
Nyuma yize PhD muri Indian Institute of Science (IISc) i Bangalore, abona impamyabumenyi afite imyaka 21.
Avatar yarangije PhD ye kandi yanditse igitabo cy’inyigo ku kibazo cyiswe “Generalizations of the Quantum Search Algorithm.” Yanakoranye na Lov Grover ku nyandiko y’ubushakashatsi yiswe “A New Algorithm for Fixed-point Quantum Search,” ariko ntiyigeze isohoka.