NEWS
Inkuba yiciye abasirikare bane b’u Burundi barimo Major muri Congo abandi 12 barembye
Inkuba yakubise abasirikare bane bo mu ngabo z’u Burundi, barimo na Major Rénovat Nzeyimana, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi byabaye muri Teritwari ya Kalehe, aho abandi basirikare 12 bakomeretse bikomeye nyuma yo gukubitwa n’inkuba.
Bivugwa ko muri Nzeri 2024, abasirikare b’u Burundi bamaze kugerwaho n’inkuba inshuro enye mu birindiro bitandukanye.
Ibi byatumye bamwe muri abo basirikare bagira ubwoba, bibaza niba inkuba zibakubita ari ibisanzwe cyangwa niba harimo uruhare rw’amarozi y’Abanye-Congo. Kuba ibi bikomeje kwibasira abasirikare mu buryo butunguranye byabateye amakenga.
U Burundi bufite abasirikare barenga 10,000 muri Kivu y’Amajyaruguru, aho bari mu bikorwa byo gufatanya na FARDC mu ntambara yo kurwanya umutwe wa M23.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, arateganya kongera uwo mubare, bivugwa ko ashaka gukuba kabiri ingabo ze ziri muri iki gihugu.
Hari kandi amakuru avuga ko buri musirikare wo muri izi ngabo zoherejwe muri RDC, Leta ya RDC itanga $5,000 buri kwezi, nk’uko bivugwa n’itangazamakuru ryegereye inzego z’umutekano, nubwo Leta y’u Burundi itarabivugaho.
Ibi byafashije mu kongera ubushake bwo kwinjiza abasirikare benshi muri ibyo bikorwa byo kurwanya M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru.