Connect with us

NEWS

Inkongi y’umuriro i Bukavu yasize iheruheru abatari bake

Published

on

Inkongi y’umuriro ikaze yibasiye umujyi wa Bukavu, mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 9 Kamena rishyira kuri uyuwa 10 Kamena, yibasiye igice kinini cy’agace ka Nyamugo muri Kivu y’Amajyepfo,yangiza byinshi ndetse inahitana abantu benshi.

Rubanda rwabuze icyo rukora, kubera kubura ubutabazi,ubutunzi bwabo buhinduka umuyonga.

Abantu bane,bo mu muryango umwe, bari mu bahitanwe n’uyu muriro wadutse , muri komini ya Kadutu i Bukavu, muri Kivu y’amajyepfo. Inkongi y’umuriro yatwitse amazu menshi kandi yangiza ibintu byinshi.

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye uduce tuzwi cyane twa komini ya Kadutu aritwo: Nyamugo na Nkafu.

Aba bane bapfiriye mu gace ka Nkafu.Sosiyete sivile muri komini ya Kadutu ivuga ko imibare y’agateganyo yerekana ko amazu agera kuri mirongo itanu yahindutse ivu.

Hypocrate Marume, perezida wa sosiyete sivile ya Kadutu,yagize ati: “Itsinda riri ku kibuga riri kureba ibyangiritse. Nyuma yo kureba imiryango, tuzashobora gukora isuzuma ryuzuye. Muri Nkafu, amazu abiri yashenywe n’umuriro, hapfa abantu bane.Abaturage nta bikoresho bari bafite, byagoye kumenya abapfuye.”

Abapfuye ni umugore n’abana be batatu.

Umujyi wa Bukavu uhora uhangana n’inkongi z’umuriro zigoye kuzimya,akenshi bitewe no kubura ibikoresho.

Kubera ubukana bw’inkongi y’umuriro yibasiye Bukavu,biravugwa ko hashobora kuba hapfuye benshi.

Image