Ingabo z’u Rwanda ziri mu batayo ya Rwanda Battle Group VI na RWAMED IX, ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika (MINUSCA), zambitswe imidali n’UN mu gikorwa cyo kuzishimira ku bwitange bwazo mu kugarura amahoro muri icyo gihugu.
Ibirori byo kwambika izo ngabo imidali byabereye mu gace ka Bria, muri Perefegitura ya Haut-Kotto, ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024.
Brig Gen Ndour Simon, Umuyobozi wa MINUSCA, yashimye cyane ingabo z’u Rwanda ku bw’umurava n’ubunyamwuga zagaragaje mu kugarura amahoro mu bice by’icyo gihugu. Yashimiye batayo ya Rwanda Battle Group VI uruhare rwayo rukomeye mu kubungabunga amahoro mu duce twa Bria, Quadda na Sam Ouandja.
Yongeye gushimira ingabo za RWAMED IX ku bwitange bwazo mu bikorwa by’ubuvuzi, aho bavura abakozi ba UN n’abaturage ba Santarafurika muri rusange. Yagize ati: “Ingabo z’u Rwanda zigaragaje ikinyabupfura n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo bigoye mu buryo bw’umwuga, bituma zikomeza kuba indashyikirwa mu bikorwa by’amahoro.”
Col Dr Rurangwa Théogène, umuyobozi wa RWAMED IX, yavuze ko izo ngabo z’u Rwanda zakoze ibikorwa byinshi byo kugarura amahoro, kuva zagera muri Santarafurika mu Kuboza 2023. Yavuze ko Rwanda Battle Group VI yakoze ibikorwa byo kurinda abaturage no gucunga umutekano, hanongerwaho ibikorwa byo kubungabunga ikiremwamuntu.
RWAMED IX, ishami ry’ubuvuzi, ryatanze serivisi z’ubuvuzi ku baturage n’abakozi ba UN, aho bavuje abantu 1 713, barimo 31 babazwe uburwayi butandukanye.
Mu gususurutsa ibirori byo kwambikwa imidali, ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA zagaragaje imbyino gakondo z’umuco nyarwanda, bishimisha abitabiriye uwo muhango.
Uyu muhango wagaragaje agaciro k’umurimo w’ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro, aho zigaragaza umurava n’ubunyamwuga mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Santarafurika.