Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zakoze ibikorwa byo kongerera ubushobozi abakobwa biga mu Ishuri Ribanza rya Malakia, riri mu gace ka Makakal.
Abo bakobwa, basaga 60, bahawe amasomo ajyanye n’imyitozo yihariye yo kwirwanaho, igamije kubongerera ubushobozi bwo kwifasha mu bihe bigoye.
Chol Nyok, Umuyobozi w’ishuri rya Malakia, yashimye ubufasha bw’Ingabo z’u Rwanda, avuga ko ari ingenzi cyane cyane mu bijyanye no gufasha abana b’abakobwa kwiyubakamo icyizere no kwirwanaho.
Yongeyeho ko hari impungenge zishingiye ku mutekano w’abakobwa, kuko muri iki gihe usanga ibibazo birimo ihohoterwa rikorerwa abangavu bihangayikishije cyane.
Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda muri UNMISS, yasobanuye ko iyi gahunda itagamije gutegura urugamba, ahubwo ari ugutoza abakobwa uburyo bwo kwirwanaho mu bihe by’amage.
Ati: “Ntabwo dutoza abantu kurwana, dutoza abantu kwirwanaho mu gihe bibaye ngombwa. Kuba turi kumwe n’abo muri Sudani y’Epfo, bigaragaza umubano w’ibihugu byombi ndetse n’inshingano zo guharanira amahoro.”
Ayo mahugurwa yahawe abakobwa yibanze ku mbogamizi bahura nazo, zirimo ihohoterwa n’ibindi bikorwa by’urugomo. Muri Sudani y’Epfo, abangavu bakunze guhura n’ibibazo by’ihohoterwa ribasiga ingaruka zikomeye ku mibereho yabo. Amahugurwa nk’aya akomeje kuba igisubizo mu gufasha kwigisha abakobwa uburyo bwo guhangana n’ibi bibazo.
Iyi gahunda ishimangira uruhare rukomeye rw’u Rwanda mu bikorwa byo kwimakaza amahoro, haba mu gihugu imbere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, aho rugira uruhare rufatika mu gufasha ibihugu byahuye n’ibibazo bikomeye by’intambara n’umutekano muke.
Abakobwa bahawe imyitozo bazasigarana ubumenyi bufatika buzabafasha guhangana n’ihohoterwa, bigatuma bagira icyizere cy’ejo hazaza.