NEWS
Ingabo z’u Bubiligi zaba zatangiye kwicirwa mu burasirazuba bwa Congo

U Bubiligi bwahakanye uruhare rwabwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), aho bivugwa ko buri gufasha Ingabo za Congo (FARDC), Inyeshyamba za Wazalendo, ndetse n’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, mu rwego rwo kurwanya inyeshyamba za AFC / M23. Ariko, ibigaragara ku rugamba biratanga ishusho itandukanye.
Amakuru agera kuri The Great Lakes Eye yatangaje bwa mbere ko u Bubiligi bwoherejwe Ingabo kurwana muri Congo, avuga ko byibuze abasirikare umunani b’Ababiligi baherutse gupfira muri Teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Muri bo harimo Sgt Jimmy Luis Flander, wishwe ubwo yakoreshaga drone mu gitero cyagabwe ku nyeshyamba. Imodoka y’umutamenwa yari yicayemo akoresha iyo drone yasenyewe muri icyo gitero, kandi drone ebyiri nazo ziraraswa.
The Great Lakes Eye yari iherutse gusohora inkuru ivuga ku bijyanye no kohereza Abakomando b’Ababiligi, bivugwa ko bari hagati ya 300 na 400, byibuze kompanyi zigera kuri ebyiri, bari bitezweho guhangana n’inyeshyamba za M23 mu buryo butaziguye bafatanya n’ihuriro ry’ingabo za leta.
Ibi byatumye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot ahakana ayo makuru, kubera ko atari yiteze ko azashyirwa ahagaragara.
Mu kubyamagana kwe, Minisitiri Prevot, abinyujije kuri konti ye ya X, yavuze ko u Bubiligi bufite abasirikare batandatu gusa i Kindu, umurwa mukuru w’Intara ya Maniema, nabo ngo boherejwe nk’inkunga y’ u Burayi.
Yashimangiye ko nta gahunda yo kwitabira ibikorwa ibyo ari byo byose bya gisirikare. Icyakora, umubare w’abasirikare bapfuye mu bikorwa bya gisirikare biheruka uravuguruza ibyo Minisitiri yavuze.
N’ubwo u Bubiligi buvuga ko ingabo zabwo zihari ari izo gutanga imyitozo, bagize uruhare runini mu gutegura no kugaba ibitero bya gisirikare byibasira inyeshyamba za M23, kuva bifatanya n’ingabo z’u Burundi na Congo mu bufatanye bwa gisirikare kugira ngo basubize inyuma inyeshyamba za AFC / M23, zigenzura uduce twinshi two muri Kivu.
Hagati muri Werurwe, hari indege nyinshi za gisirikare zavuye i Buruseli zerekeza Kinshasa, Buruseli zerekeza Bujumbura, na Kinshasa zerekeza Bujumbura. Zimwe zabaga zitwaye intumwa za gisirikare, izindi zikoreye ibikoresho bya gisirikare.
Ivomo: Umuryango