Connect with us

NEWS

Ingabo za M23 zishe umusirikare mukuru mu ngabo za FARDC

Published

on

Abasirikare ba AFC/M23 zishe Col Alex Rugabisha, Umusirikare mukuru mu ngabo za Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

Yapfiriye mu ntambara ikomeje guhanganisha Umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije n’ihuriro ry’imirwe ya FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Wazalendo, Abarundi n’Abacanshuro muri Kivu y’Amajyepfo.

Ni amakuru yemejwe mu itangazo ryashyizwe hanze na Generali Majoro Sylvain Ekenge, Umuvugizi wa FARDC ku wa Gatandatu tariki ya 01 Gashyanga 2025.

Amakuru Imvaho Nshya yahawe n’umwe mu bari hafi y’ahaberaga imirwano, avuga ko Col Rugabisha yaguye mu gace k’ahitwa Mukwija.

Generali Majoro Ekenge yavuze ko Col Rugabisha yishwe yari mu bikorwa bya gisirikare muri teritwari ya Kalehe hafi ya Nyabibwe aho yari ayoboye ingabo za FARDC.

Icyakoze avuga ko ingabo za FARDC zigije inyuma ingabo z’umutwe wa M23 kugeza mu bice bya Minova.

Umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma n’ibindi bice byo mu Burasirazuba bwa Congo birimo Sake, Minova n’ibindi.

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka ARC/M23, aherutse gutangariza itangazamakuru bafite gahunda yo gukomeza urugamba kugeza bafashe Kinshasa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *