Connect with us

NEWS

Indwara y’Ubushita bw’Inkende yagaragaye ku bantu babiri mu Rwanda

Published

on

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara y’Ubushita bw’Inkende, izwi nka Monkeypox cyangwa mpox, yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kugaragara ku bantu babiri.

Aba bantu bagaragayeho iyi ndwara bari bamaze iminsi bakorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho icyo cyorezo kimaze iminsi gica ibintu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore, yabwiye RBA ko abarwayi ari umugore w’imyaka 33 n’umugabo w’imyaka 34. Yagize ati:

“Abarwayi bose twasanze barakunze kugirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Indwara y’Ubushita bw’Inkende imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye.”

Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso birimo kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Rwagasore yasabye Abaturarwanda gufata ingamba zikomeye zirimo kwirinda kugirana imibonano mpuzabitsina n’ufite ibyo bimenyetso, no kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi n’isabune. Yavuze ko hashyizweho itsinda ry’abaganga riri gusuzuma mu bice bitandukanye bakabaza ibibazo bijyanye n’ubu burwayi.

“Ni nako twabashije gutahura umurwayi twasanze afite ibimenyetso, akigera ku mupaka turakurikirana turamuvura.”

Nubwo iyi ndwara idakunze guhitana abantu cyane, izahaza uyirwaye, ari nayo mpamvu abaturage basabwa kwitwararika.

Guhera mu 2022, hirya no hino ku Isi hamaze kugaragara abantu basaga ibihumbi ijana barwaye iyo ndwara.

Umugabane wa Afurika niwo umaze kugaragaramo abarwayi benshi, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva uyu mwaka watangira, abantu 11,000 bagaragaweho iyo ndwara y’ubushita bw’inkende mu gihe abo yahitanye ari 445.