Connect with us

NEWS

Indege ya FARDC yishe abasivili 10 ikomeretsa 25 i Kalehe

Published

on

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoï 25 y’Ingabo za FARDC, yaroshye ibisasu bitagira ingano mu bice bituwe cyane bya Kalehe kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantare 2025.

Ibyo bitero byahitanye ubuzima bw’abasivili 10 abandi 25 barakomereka ndetse n’inzu nyinshi z’abaturage zirasenyuka habariwemo n’Ibitaro Bikuru bya Kalehe.

Kalehe ni umujyi uherereye mu bilometero 60 uvuye i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bivugwa ko umaze iminsi mike ufashwe n’inyeshyamba za M23 zemeza ko nyuma yo gufata Umujyi wa Goma zumvishe ugutakamba kw’abaturage bahohoterwa n’ingabo za Leta.

Abaturage bo muri ako gace bashimira inyeshyamba za M23 ko zibacungira umutekano zidabasagararira. Umwe muri abo baturage yagize ati: “Tubabona bazenguruka badasagararira abaturage.”

Uyu munsi nib wo babonye indege y’ingabo za FARDC ibirayemo ibamishamo ibisasu biremereye byasenye ingo z’abaturage, amashuri, ibitaro n’insengero byiyongereye ku buzima bw’abaturage bwahise buhatikirira.

Mu kababaro kenshi, abaturage bo muri ako gace bavuga ko bababajwe cyane n’ingorane bakomeje gukururirwa na Leta yakabaye ibashyikiriza amahoro arambye.

Iyo ndege yoherejwe nyuma y’amasaha make bitangajwe ko abarwanyi ba M23 bamaze kwigaruria ibice bya Kalehe Centre na Ihusi, aho ingabo za Leta zahise ziyabangira ingata.

Nyuma, bamwe mu barwanyi ba M23 bagaragaye mu mashusho bari ku biro bya Teritwari ya Karehe muri iyi centre, amakuru avuga ko bagenzura n’icyambu cy’uyu mujyi ku Kiyaga cya Kivu.

Ibinyamakuru muri RDC bivuga ko ingabo za Leta FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi zashinze ibirindiro bikomeye i Katana na Kavumu nk’Umujyi ufite ikibuga cy’indege uherereye mu bilometero 30 uturutse muri Santeri ya Kalehe.