NEWS
Inama y’Abaminisitiri ya EU yavuze ku gufatira u Rwanda ibihano

Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yanzuye ko u Rwanda rudahita rufatirwa ibihano kubera ibirego rushinjwa mu ntambara zimaze imyaka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo ibyemezo bya politike bizafatwa bizagendera ku bikorwa bigezweho.
Iyi nama yateranye ku wa 24 Gashyantare 2025, mu bibazo by’ingenzi byari ku murongo w’ibyigwa harimo n’ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Hari ibihugu bimwe by’i Burayi nk’u Bubiligi byari bimaze iminsi mu icengezamatwara rigamije gusabira u Rwanda gufatirwa ibihano.
Nyuma y’iyi nama, EU yatangaje ko itazakora nk’ibyo Amerika yakoze byo gufatira ibihano bamwe mu bayobozi b’u Rwanda, ahubwo hashobora kurebwa icyakorwa “hagendewe ku biri kuba.”
Perezida Kagame aherutse kubwira Jeune Afrique ko aho kugira ngo igihugu kibure umutekano, yahangana n’ibiwuhungabanya atitaye ku bihano.
Ati “Ibihugu bimwe bifite uruhare muri iki kibazo, nk’Ababiligi n’Abadage bahoze ari Abakoloni, bari kudutera ubwoba bitwaje ibihano kuko ndi guharanira uburenganzira bwanjye. Barumva ko bantera ubwoba? Byumvikane neza: aho guhitamo hagati y’ibibangamira umutekano no gufatirwa ibihano, nafata intwaro nkahangana n’ibigamije kungirira nabi ntitaye ku bihano.”
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko ntaho ruhuriye n’umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na Let aya RDC.
U Rwanda rwagaragaje kenshi ko iki kibazo kizakemurwa binyuze mu nzira y’ibiganiro, aho kuba intambara yashyizwemo ingufu n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ibiganiro bya Luanda byahujwe n’ibya Nairobi byahawe abahuza bashya barimo Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya.
Biteganyijwe ko mu mpera z’iki cyumweru hazaba inama yo ku rwego rwa ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba izafata icyemezo kuri raporo y’abagaba bakuru b’ingabo ba EAC na SADC ikanashyiraho “umurongo w’ibiganiro bya politike binyuze mu biganiro bya Nairobi na Luanda byahurijwe hamwe.”