Connect with us

NEWS

Inama ya SADC yanzuye ko Ingabo zayo zari muri Congo zigomba gutaha

Published

on

Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo (SADC) bashyize iherezo ku butumwa bw’ingabo zabo zari zimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Izi ngabo zari zaroherejwe mu butumwa bw’amahoro kuva ku wa 15 Ukuboza 2023.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya SADC yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo, yitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu, ba Minisitiri w’Intebe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’uyu muryango. Iyi nama yayobowe na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa, uyoboye SADC muri iki gihe.

Mu mwanzuro wa 10 wafashwe muri iyi nama, hemejwe ko SADC ishyira iherezo kuri manda y’ingabo zari mu butumwa bwa SAMIDRC. Izi ngabo zari zigizwe n’abasirikare baturutse muri Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo, aho bari bahanganye n’umutwe wa M23.

Abakuru b’Ibihugu bya SADC bavuze ko izi ngabo zitangira gutaha mu byiciro, hagamijwe kurangiza iki gikorwa mu buryo butekanye. Bagaragaje kandi ko bashyigikiye inzira y’ibiganiro bya politiki hagati ya Leta ya RDC, imitwe yitwaje intwaro, ndetse n’abasivile, mu rwego rwo gushakira amahoro arambye iki gihugu.

SADC yasabye ibihugu mpuzamahanga ndetse n’imiryango itandukanye gufasha abaturage ba RDC bari mu bibazo bikomeye biterwa n’intambara, cyane cyane abakomeje guhunga no kuba mu buzima bubi bitewe n’iyi myivumbagatanyo.

Ingabo za SADC zari muri RDC kuva mu Ukuboza 2023, aho zagerageje guhangana n’inyeshyamba za M23, ariko byaje kurangira zitagize icyo zigera kuko M23 yakomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’uburasirazuba bwa Congo. Muri izi ngabo, hari abasirikare 5000 bakomoka muri Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo.

Uyu mwanzuro wo gukura izi ngabo muri RDC ushobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’iki gihugu, cyane cyane mu burasirazuba aho imirwano ikomeje kwiyongera.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *