Sports
Imyinjirize kuri Stade Amahoro yateye akavuyo gakabije
Ku mugoroba wo ku wa gatandatu abantu benshi mu Rwanda bagaragaje ibyishimo byo kwinjira bwa mbere muri stade Amahoro ivuguruye ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,000.
Icyakora benshi batahanye agahinda kuko batabashije kwinjira,abandi bakomereka bari kwinjira kubera ko imyinjirize yabaye mibi cyane.
Ubwo abantu bari bamaze kuba benshi kandi amasaha yo gutangira umukino yegereje, benshi binjiye mu gihiriri nta kwerekana amatike,abandi basimbuka uruzitiro byatumye hari abakomereka abandi batinya kwinjira muri ubwo buryo.
Umuvundo w’abafana benshi watumye bamwe bakomereka ndetse bajyanwa kwa muganga ubwo bagerageza kwinjira muri Stade Amahoro ngo bakurikirane uyu mukino.
Nubwo amatike yashize hakiri kare, umunsi umwe mbere y’umukino, hari abantu bari bafite icyizere ko bazagera ku marembo ya stade bagafashwa kuyabona mu buryo bwihuse.
Amahoro Stadium yagombaga gufungura amarembo saa Sita z’amanywa nk’uko byari byatangajwe n’abateguye umukino, ariko abahageze ntibahise binjizwa byatumye habaho gukererwa.
Basabwe gutegereza kubera gutunganya uko bari bwinjire ariko bamwe mu bari baraguze amatike menshi batangira kuyacururiza hanze cyane ko itike yaguraga 1000 Frw yari yageze ku bihumbi 10 Frw kandi ari mu myanya isanzwe.
Abantu bagombaga kwinjirira ku marembo arebana na BK Arena ndetse n’andi arebana no ku muhanda werekeza kuri Zigama CSS.
Amarembo yafunguwe bitinze, ahagana saa Munani, ariko haboneka ikibazo cy’abacuruzaga amatike mu buryo bwa magendu ku buryo bafataga itike imwe bakayigurisha abantu benshi, cyane ko byakorwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Abareba ku matike bakoreshaga ubwo buryo noneho yareba itike agasanga yinjiriweho bigatuma n’uwayiguze yanga gusubira inyuma cyane ko yabaga yishyuye n’amafaranga y’umurengera.
Ibi byatumye abantu benshi bahera hanze y’umuryango ku buryo byageze saa Cyenda abantu bari muri Stade Amahoro ari bake cyane.
Umukino wa APR FC na Rayon Sports uri hafi gutangira,abari bageze imbere bumvise induru y’abafana bari muri stade batangira kwinjira nabi cyane, byatumye bamwe bagwirirana.
Ntiharamenyekana umubare nyawo w’abakomerekeye muri uyu mubyigano, ariko hagaragaye abagera kuri barindwi barimo bavurirwa hanze mu gihe abandi barimo bihutanwa kwa muganga.
Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa X,hagaragara ubutumwa bwa benshi binubira imyinjirize ikomeje kuba ikibazo mu Rwanda.
Ikibazo cyo kwinjiza abantu ku masitade kimaze igihe kinini mu Rwanda kuko na mbere y’uko Stade Amahoro ivugururwa cyari gikomeye.
Mu kiganiro Polisi y’u Rwanda yagiranye n’abanyamakuru yabajije ku gisubizo cy’awo.
Uwari umuvugizi wa Polisi,CP John Bosco Kabera, yavuze ko ikibazo giterwa n’abafana batinda kugera kuri Stade bagateza akavuyo.
https://twitter.com/i/status/1802030249208664379
Icyakora uwo munsi,umunyamakuru yageze kuri Stade Amahoro saa sita,abafana ibihumbi bahuzuye ndetse hafunguwe umuryango umwe gusa ku hinjirira abishyuye make.
Abashinzwe kwinjiza nabo bagiye bashyiraho amananiza yatumye icyo gihe kwinjira bigorana bamwe barakomereka,abandi bataha batarebye umupira kandi bishyuye.
Ikibazo nyamukuru gitera ibi byose nuko amasaha yo kwinjira ashyirwaho atubahirizwa ndetse n’uburyo bwo kwinjiza abantu ntiburanoga ku buryo benshi binjira mu gihe gito.
Hagiye humvikana abafana bapfira kuri stade kubera umuvundo w’abafana ndetse mu Rwanda ntagikozwe bishobora kuzabaho kuko iki kibazo gikomeje kugaragara.
Abakunda kujya kuri stade zitandukanye hano i Kigali barabibona ko umukino ujya gutangira abafana bari hanze baruta abinjiye ikintu kigaragaza ko imyinjirize ari ikibazo.
Kugira ngo ikibazo gikemuke,hakwiye gushyirwaho isaha yo kwinjira ndetse hakaba n’iyo gufungiraho imiryango bikubahirizwa mu gihe hari umukino abantu bashaka kureba ari benshi.
Abanyarwanda barishimira ko babonye Stade igezweho ariko ikibazo cy’imyinjirize nigikomeza, hazaba impanuka ishobora gutuma hari abahasiga ubuzima kandi benshi cyane.