Published
4 months agoon
Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yari yatangaje ko isubitse ingendo zayo zijya ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta (JKIA) muri Kenya kubera imyigaragambyo y’abakozi, yasubukuye serivisi zayo nyuma y’uko imyigaragambyo irangiye.
Abakozi b’iki kibuga bari bamaganaga igitekerezo cya Leta cyo kugikodesha ku kigo cy’Abahinde, Adani Group, kuko byari byitezwe ko bishobora gutuma bamwe muri bo batakaza akazi.
Imirimo ku Kibuga cy’Indege cya JKIA yasubukuwe mu ijoro ryakeye nyuma y’inama yahuje inzego za Leta ya Kenya, abayobozi ba Kenya Airways, n’abahagarariye abakozi. Bemeye guhagarika imyigaragambyo ku gihe gito kugira ngo bongere bigire hamwe ibibazo bari bafite.
Abahagarariye abakozi bavuze ko bemeye gusubira mu kazi nyuma yo guhabwa inyandiko zerekana amakuru arambuye ku masezerano y’ubukode bwa JKIA azagirana na Adani Group. Bahawe iminsi 10 yo kwiga kuri ayo masezerano, nyuma bakazagaruka bakamenyesha Leta ibyavuyemo. Icyo gihe hazafatwa umwanzuro wa nyuma ku birebana n’amasezerano yo gukodesha ikibuga cy’indege.
Abakozi ba JKIA batangije imyigaragambyo kubera impungenge z’uko gukodesha ikibuga ku bikorera, by’umwihariko ku kigo cya Adani Group, bishobora gutuma benshi batakaza imirimo. Basabye Leta gusobanura neza ibikubiye mu masezerano ku byerekeye imikorere n’uburenganzira bw’abakozi.
Iyi myigaragambyo yateje umuvundo ukomeye ku Kibuga cy’Indege cya JKIA, aho ingendo nyinshi zasubitswe ndetse abagenzi amagana babura uko bagenda. Leta ya Kenya yasobanuye ko ikibuga cy’indege gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 7.5 ku mwaka, nyamara cyakira miliyoni 9. Iyi mpamvu niyo yatumye hashakwa umufatanyabikorwa kugira ngo haboneke amafaranga yo kucyagura.
Kugeza ubu, ibikorwa kuri JKIA birasubukuwe, RwandAir nayo ikaba yarasubukuye ingendo zayo zisanzwe zijya muri Kenya.