Connect with us

NEWS

Imyigaragambyo yatumye Minisitiri w’Intebe yegura ahita ahunga igihugu

Published

on

Sheikh Hasina Wazed, Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, yeguye ndetse ahunga igihugu nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yaguyemo abagera kuri 300. Hasina, wari ufite imyaka 76, yeguye kuri uyu wa Mbere nyuma y’uko abigaragambya basenye urugo rwe.

Kuri iki Cyumweru, Leta yashyizeho Guma mu rugo kugira ngo abantu badasubira mu mihanda kwigaragambya, ariko abigaragambya barenze kuri ayo mabwiriza maze kuri uyu wa Mbere batera urugo rwa Minisitiri w’Intebe.

Televiziyo y’Igihugu yatangaje ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bangladesh, General Waker-Uz-Zaman, yemeje ko Hasina yeguye kandi ko hagiye kujyaho Guverinoma y’inzibacyuho. Amakuru avuga ko Hasina n’umuryango we bashobora kuba bahungiye mu Buhinde bakoresheje kajugujugu.

Imyigaragambyo yatangiye muri Nyakanga 2024, itangijwe n’abanyeshuri biga za Kaminuza basaba ko iringaniza mu mirimo ya Leta rikurwaho. Iryo ringaniza ryahaga amahirwe yisumbuye abana bavuka mu miryango y’abasirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Bangladesh, abo mu bwoko bwasigajwe inyuma n’amateka, n’abandi.

Abanyeshuri babibonamo kurenganywa kuko basangaga gutanga akazi bikwiye gushingira ku bushobozi n’ubumenyi. Iyi myigaragambyo yakomeje gukomera, abigaragambya basaba no gukemura ibibazo by’imibereho mibi, imiyoborere mibi, na ruswa.

Igisirikare cyijeje abaturage gukora ibishoboka byose kugira ngo amahoro agaruke muri Bangladesh.

Sheikh Hasina Wazed ni umukobwa wa Sheikh Mujibur Rahman wayoboye Bangladesh bwa mbere. Yabaye Minisitiri w’Intebe bwa mbere mu 1996 kugeza mu 2001, yongera kuri uwo mwanya mu 2009.