Connect with us

Uncategorized

Impuzi z’abanyecongo zimaze imyaka 27 mu Rwanda ziramagana Jenocide ikorerwa Abatutsi, Abahema n’Abanyamulenge

Published

on

Impunzi z’Abanyecongo mu Rwanda muri iki cyumweru turimo zatangiye imyigaragambyo zamagana jenoside zivuga ko irimo gukorerwa Abatutsi, Abahema n’Abanyamulenge mu burasirazuba bwa DR Congo zisaba kandi amahanga kubafasha gusubira mu gihugu cyabo.

Louise Musabyimana w’imyaka 28, yabwiye itangazamakuru ko yageze mu nkambi ya Kiziba afite umwaka umwe, ubu ni umubyeyi w’abana. Muri iyi nkambi abamo yo mu burengarazuba bw’u Rwanda niho iyi myigaragambyo yatangiriye.

N’ikiniga mu ijwi rye, yagize ati: “Iyo ugeze gatoya muri Congo bagufata nk’uwundi muntu bakaba banakugirira nabi, rero turatabaza amahanga ngo agire ikintu abikoraho aduhindurire amateka.

“Ndasaba amahoro, ndashaka ko igihugu cyacu cyaba cyiza natwe tukabona ubweneguhugu ntitugume kuzerera mu gihugu cy’abandi.”

Aba bigaragambya barasaba umuryango mpuzamahanga gushyira igitutu kuri leta ya Kinshasa ngo ireke gukorana n’imitwe y’inyeshyamba nka FDLR, basaba kandi ibihugu bya Africa y’Epfo, Malawi na Tanzania guhagarika ibikorwa bya gisirikare muri DR Congo.

Imyigaragambyo yateguwe n’impunzi z’abacongomani kugirango bumvishe imiryango mpuzamahanga n’abayobozi ba DRC ko nabo ari abanyecongo kandi ko bakwiriye gutaha mu gihugu cyababyaye.