NEWS
Impungenge ku bagenda mu modoka rusange kubera Marburg
Indwara ya Marburg imaze gutera impungenge mu Rwanda, cyane cyane ku bagenzi bakoresha imodoka zitwara abantu benshi, aho ibibazo bijyanye n’ubucucike n’uburyo bwo kwirinda bikomeje kugaragazwa.
Abagenzi benshi bavuga ko bafite impungenge zo kwandura iyo ndwara kubera gukoranaho cyane mu modoka rusange, by’umwihariko ku byuma bakunze gufataho, cyane ko nta buryo bwihariye bwo gukaraba intoki cyangwa gusukura ahakozwe buriho muri izo modoka.
Munyemana Jean Pierre, umugenzi ukoresha imodoka rusange, yavuze ko hari ibyago byinshi byo kwandura indwara ya Marburg mu buryo bukoreshwa bwo gutwara abantu, kuko abagenzi bafata ku byuma by’imodoka bashobora gusiga amatembabuzi ku buryo bigira uruhare mu gukwirakwiza ubwandu.
Yasabye ko habaho ingamba zikomeye zo kugabanya ubucucike, no gushyiramo uburyo bwo gukaraba intoki nk’uko byari byarakozwe mu gihe cya Covid-19.
Mukeshimana Madeleine, undi mugenzi, na we yagaragaje impungenge zo gukorera mu modoka rusange, aho abagenzi baba bahagaze bafashe ku byuma, kandi bafite ibyuya ku ntoki, byongera ibyago byo gukwirakwiza virusi.
Yasabye ko byibura mu gihe iyi ndwara ikiri gukwirakwira, abagenzi baba bicaye gusa, cyangwa bakajya babanza gukoresha umuti wica virusi (sanitizer) mbere yo kwinjira mu modoka.
Abatwara abagenzi barimo gushaka uburyo bwo kurinda abagenzi babo. Shoferi umwe yavuze ko atangira abagenzi be umuti wica virusi mu modoka ye, ndetse ko afite gahunda yo kugenda arushaho kugenera abagenzi ayo mabwiriza yo kwirinda, ariko n’ubundi ikibazo cy’ubucucike gikomeje kuba ingorabahizi, cyane ko kugabanya abagenzi mu modoka bishobora kubahombya.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Fidèle Abimana, yavuze ko hakiri gukorwa ibiganiro na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo hashyirweho amabwiriza yo kwirinda Marburg, ariko yasobanuye ko atari kopi ya gahunda zo kwirinda Covid-19.
Yavuze ko hakenewe ingamba zishyikiriza ba nyirimodoka kubahiriza amabwiriza y’ubuzima, kugira ngo hagabanywe ibyago byo gukwirakwiza iyi ndwara mu bagenzi.
Ibi biganiro bigamije gufasha mu kurinda abaturage mu gihe ibikorwa by’ubwikorezi bidashobora guhagarara, ariko bikenewe ko hagerwa ku ngamba z’umwihariko zikwiriye mu kurwanya ikwirakwizwa ry’indwara ya Marburg.