Connect with us

NEWS

Impinduka zikakaye zatangijwe muri ADEPR

Published

on

Muri Kanama 2024 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse insengero, kiliziya n’imisigiti bitari byujuje ibisabwa bigendanye n’amabwiriza abigenga.

Amezi agiye kuba atanu icyo cyemezo gifashwe ndetse insengero zigera ku bihumbi 10 hirya no hino mu gihugu zarafunzwe zirimo n’iz’Itorero rya ADEPR.

Itorero rya ADEPR riheruka gufata icyemezo cyo guhagarika amasezerano y’umurimo y’abapasiteri n’abarimu b’amatorero yaryo yafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.

ADEPR itangaza ko icyo cyemezo cyatewe n’ikibazo cy’ubukungu cyaje muri iri torero, bizeza aba bakozi bahagaritswe ko mu gihe insengero bari bayoboye zafungurwa bahita basubizwa mu kazi.

Ku bijyanye no gukomeza umurimo w’Imana aba bahagaritswe bemerewe gukomeza kuwukora ariko bakawukora nk’abakorerabushake.

Iki cyemezo kandi cyaje nyuma y’amezi agera kuri atanu aba bakozi bahembwa nubwo insengero bari bayoboye zari zifunzwe.

Aba bashumba bahagaritswe basabwe gukorana ihererekanyabubasha n’Umushumba wa Paruwasi babarizwagamo kuko ari we ugena ugomba kuba ayareberera.

Nubwo ari icyemezo cyatangajwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2025 ariko cyafashwe mu nama yateraniye ku wa 27 Ugushyingo 2024, Komite Nyobozi y’Itorero ADEPR ifata uwo mwanzuro.

Abo bakozi bahagarikiwe amasezerano mu gihe cy’amezi atatu bazakomeza guhabwa serivisi zirimo iz’ubuvuzi zitangwa n’itorero rya ADEPR.

Ikindi ni uko amatorero bayoboraga nubwo yari yarafunzwe ariko yari yarashakiwe ahandi asengera mu nsengero zemerewe gufungura.

Icyibazwa ni uburyo hahagaritswe amasezerano y’abaziyoboraga kandi nyamara abakirisitu barakomeje gutanga amaturo nk’uko babikoraga na mbere ndetse no kuba bamwe barakoze iyo bwabaga ngo barebe ko insengero zabo zafungurwa.

Nubwo Itorero ridatangaza umubare nyirizina w’abahagarikiwe amasezerano, kugeza ubu bivugwa ko barenga 2000.

Bivugwa ko kandi Itorero rya ADEPR riteganya kongera guhuza imwe mu midugudu idafite insengero zemewe zo gusengerwamo, mu rwego rwo guharanira ko rigira insengero zijyanye n’igihe.

Nubwo Itorero rya ADEPR ritarabyerura, bamwe mu bapasiteri batahagarikiwe amasezerano bafite imitima ihagaze kuko isaha n’isaha bamwe muri bo bakwamburwa inshingano.

Bivugwa ko nyuma yo guhagarika abapasiteri n’abavugabutumwa bafite insengero zifunzwe, hazahita hakurikiraho undi mweyo urebana no guhagarika abapasiteri badafite impamyabumenyi zikenewe.

Itegeko ryo mu 2018 rigenga imiryango ishingiye ku myemerere ryatanze imyaka itanu yo kuba abapasiteri, abavugabutumwa n’abayobozi b’amatorero batari bafite impamyabumenyi zikenewe bagomba kwiga kugira ngo babe babyujuje.

Bamwe mu babashije kwiga kuri ubu barangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Tewolojiya nubwo hari abandi batigeze bajyayo.

Itorero rya ADEPR riri mu yari yagaragajwe ko afite umubare munini w’abapasiteri batize kandi ko impinduka zigomba gukorwa hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko.

Indi mpinduka ikomeye yitezwe mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda ni ugusengera abagore kuba abapasiteri b’itorero.

Ubusanzwe ntabwo byari byemewe ko abagore basengerwa ku bupasiteri nubwo bashoboraga kuba abarimu cyangwa abavugabutumwa n’abadiyakoni.

Ubwo yasezereraga abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo n’abagore bari abarimu n’abavugabutumwa, Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaie, yashimangiye ko umwanzuro wo gusengera abagore wamaze kwemezwa burundu.

Ati “Mu bintu muzishimira n’ubwo mugiye nta mugore duhaye ubupasiteri, nubwo mugiye ntawe urasengerwa ariko byibuze mugiye byaremejwe.

Ndashaka kubabwira ko mugiye muri Pansiyo ubu ntabwo twagukuramo ngo tubuguhe nubwo Imana yari yarabikubwiye ariko wasanga yaravugaga nk’umukobwa wawe cyangwa umukazana wawe. Mugomba kwishimira ko hari ibintu abantu babasha guhindura mu muco babayemo igihe kinini bakaba bitewe n’aho abantu bagana.”

Yakomeje ashimangira ko nubwo nta mupasiteri w’umugore urasengerwa muri ADEPR ariko ko igihe icyo ari cyo cyose byabaho.

Ati “Nimuzumva twasengeye abapasiteri b’abagore ntimuzagire ngo twacunze mugiye. Ni uko byasabye kubisesengura no kubitegura igihe kinini.”

Yavuze ko kuba abagore bamaze igihe hari ibyo bahezwaho mu itorero nta muntu ukwiye kubiryozwa kuko ari amateka mabi ryanyuzemo yatumaga bahezwa ariko yemeza ko imbere ari heza.

Muri 2020, ubwo Pst Ndayizeye yahabwaga kuyobora ADEPR yari ifite ibibazo bitandukanye yagombaga gushyira imbere mu kubikemura birimo n’imyenda ya banki n’imisoro.

Harimo ikibazo cy’umwenda wafashwe hubakwa Dove Hotel cyari na kimwe mu biremereye ubuyobozi bushya.

Iyo nguzanyo yafashwe igera kuri miliyari 3 Frw, hari n’imisoro y’ubutaka yarengaga miliyoni 600 Frw, imyenda ya hoteli iri i Gicumbi n’indi y’ubwoko bugera kuri butatu, kwishyura bikaba byari byarahagaze n’andi.

Ndayizeye Isaie yashimangiye ko nyuma yo gukora amavugurura akomeye mu Itorero babashije kwishyura imwe mu myenda y’amabanki ryari rifite ngo yashoboraga kugeza mu 2030 icyishyurwa.

Yavuze ko mu mafaranga arenga miliyari 3 Frw yari imyenda, kuri ubu hasigaye gusa miliyoni 800 Frw kandi biteze ko mu mwaka umwe zizaba zamaze kwishyurwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *