Published
4 months agoon
Abantu 23 bamaze kumenyekana ko bapfuye nyuma y’impanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatatu tariki 3 Ukwakira 2024, ubwo ubwato buzwi ku izina Merdi bwari butwaye abantu n’ibicuruzwa birenze ubushobozi bwabwo, bwikubita muri Kivu y’Amajyepfo bugana mu Mujyi wa Goma.
Ubwato bwa Merdi, bwari buvanye abantu n’ibicuruzwa mu karere ka Karehe, bwerekeza mu Mujyi wa Goma. Kubera umutwaro urenze ubushobozi bw’ubwato, bwarushijwe imbaraga maze burarohama. Nubwo ubutabazi bwihutirwaga, abantu 23 babonetse bapfuye mu gihe 47 bashoboye gutabarwa. Abantu babarirwa mu magana baracyaburirwa irengero.
Ingabo za SADC (Southern African Development Community) zahise zihutira gutabara abari muri ubwo bwato. Col. Molatelo Motau, umwe mu ngabo ziri mu butumwa bwa SADC, yemeje ko ibikorwa byo gutabara no gushakisha abarohamye bikomeje.
Hari amakuru avuga ko 52 barokotse impanuka, naho imirambo 28 yamaze kugezwa mu buruhukiro butandukanye mu Mujyi wa Goma.
Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Jean Jacques Purusi, yashyize mu majwi inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi, avuga ko zitagenzuye neza umubare w’abantu n’ibintu byajyanywe mu bwato.
Yavuze ko ubwato bwari bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 30, ariko bwatwaye abantu barenga 100. Ibi ngo bikaba byaratumye impanuka itangira kubera umutwaro ukabije bwikoreye.
Kubera intambara ziri mu nkengero za Goma, ahanini hagati ya ingabo za Leta n’inyeshyamba za M23, Abanyecongo benshi basigaye bakura ibicuruzwa mu bice bitandukanye, by’umwihariko mu Kivu y’Amajyepfo cyangwa bakajya guhahira mu Rwanda. Uko gutwara ibintu byinshi ni byo bikomeje guteza impanuka mu mazi.
Indi mpanuka nk’iyi yabaye muri Mata 2024, yishe abantu benshi ubwo ubwato bwarohamaga bavuye Karehe berekeza Kituku, na bwo muri Kivu.