NEWS
Impamvu DRC yafunze umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi yamenyekanye
Inama yahuje u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola ni yo yabaye impamvu yo gufungwa k’umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024.
Umupaka usanzwe unyurwaho n’abantu barenga ibihumbi bitanu ku munsi wahagaritse ibikorwa kubera inama yahuje u Rwanda, DRC na Angola, yiga ku kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa DR Congo.
Ni inama ikurikiye izindi zabanje ziga uburyo hakemurwa ikibazo cy’ umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda kohereza Ingabo mu Burasirazuba gufasha umutwe wa M23 naho u Rwanda rukabihakana rushinja Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukorana n’umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Hitezwe ko ibi biganiro bibonera igisubizo umutekano mucye umaze igihe warabuze mu Burasirazuba bwa Congo, aho impuguke z’u Rwanda na DRC zumvikanye ku kurandura umutwe wa FDLR.
FDLR imaze imyaka irenga 20 ihangayikishije umutekano w’u Rwanda, kuko ubufatanye bw’ ibihugu byombi byagiye byishyira imbaraga mu kurandura FDLR ariko ntibigerweho.
Mu mwaka wa 2009 hashyizweho ubufatanye bw’ ingabo hagati y’ u Rwanda na DRC bwiswe Omoja Wetu ariko bwaje guhagarara muri 2012 budashoboye kurandura FDLR.
Inama yabereye mu nyubako y’ umupaka wa DRC yitabiriwe n’intumwa z’ibihugu bitatu ariko hakiyongeraho impuguke mu birebana n’umutekano mu Karere harimo; MONUSCO, SADC n’imiryango ikurikiranira hafi umutekano wo mu Karere.
Ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt Gen Fall Sikabwe ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’ Amajyaruguru yitabiriye iyi nama, Madame Bintou Keita ukuriye MONUSCO na we yitabiriye iyi nama hamwe n’izindi mpuguke, aho bifuza igisubizo kirambye ku mutekano w’Uburasirazuba bwa Congo.
Muri iyi nama u Rwanda na Congo bashyizeho itsinda rigenzura agahenge k’amahoro
Itsinda ryashyizweho rigizwe n’abasirikare 18 bo mu gihugu cya Angola, batatu bo mu Rwanda, na batatu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni itsinda rigiye kugenzura agahenge k’amahoro nk’uko byemejwe mu biganiro byahuje u Rwanda na DRC byabereye i Luanda muri Angola mu nama yabaye tariki 04 Kanama 2024.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Ndihungirehe, yabwiye Kigali Today ko itsinda ryashyizweho rizagenzura ko agahenge kemejwe tariki ya 4 Kanama kubahirizwa mu Burasirazuba bwa Congo.
Yagize ati “Ibi si ibiganiro, kwari ugushyiraho urwego rugenzura agahenge kemejwe tariki 04 Kanama 2024, turizera ko uru rwego rugizwe n’ abasirikare 18 b’Angola, batatu b’u Rwanda na batatu ba DRC bazagenzura uko aka gahenge kubahirizwa.”
Minisitiri Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko yizeye ko agahenge kazubahirizwa, kabone n’ubwo hari imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya DRC.
Akomeza avuga ko aka gahenge nikajyaho umutwe wa FDLR ugahashywa, u Rwanda ruzakuraho ubwirinzi rwashyizeho.
Agahenge kagiye kujyaho mu gihe inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira 1/5 cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru harimo Teritwari ya Masisi, Rutshuru agace gato ka Lubero na Walikale.