NEWS
Imitwe y’inyeshyamba itatu y’Abarundi yihuje ngo irwanye ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye

Umutwe witwaje intwaro wa FRB-Abarundi watangaje ko wihuje na UPR ndetse na UPF kugira ngo irwanye ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.
Umuvugizi wa FRB-Abarundi, Major Mugisha Joab, yasobanuye ko iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahurije iyi mitwe y’inyeshyamba muri Komini Musigati, intara ya Bubanza kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025.
Maj Mugisha kandi yasobanuye ko iri huriro ryafashe izina rishya, F.B.L-Abarundi, kandi ngo ryiteguye gukora ibishoboka kugira ngo rirwanye ubutegetsi bw’ishyaka CNDD-FDD.
Yagize ati “F.B.L-Abarundi irashimangira ko yiteguye guhangana n’ibibazo byose, irwanya CNDD-FDD kugira ngo ibohore igihugu cyacu kiri mu bibazo.”
Mu bibazo yasobanuye ko u Burundi bufite birimo ubukungu bwabwo bukomeje guhungabana, ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bukomeje kubiba amacakubiri n’urwango mu Barundi, bukanifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu gutegura Jenoside igambiriye Abatutsi.
FRB-Abarundi ni yo yigambye igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi muri Komini Mabayi, intara ya Cibitoke mu Ugushyingo 2019. Cyiciwemo abasirikare 38, abarenga 100 baburirwa irengero.