Connect with us

NEWS

Imirwano yongeye kubura i Goma hagati ya M23 n’ingabo za Leta

Published

on

Amakuru ava mu mujyi wa Goma, uri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu habaye imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo.

Iyo mirwano yatangiye ahagana saa tanu z’ijoro, ibera mu gace ka Ndosho mbere yo gukwira mu bindi bice bitandukanye bya Goma.

Uru rusaku rw’imbunda nini n’into rwanumvikanye mu bice bya Mugunga na Nyiragongo, aho hanumvikanye ibiturika by’ibisasu.

M23 yatangaje ko imirwano yadutse nyuma y’igeragezwa ry’Ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bwo kwigarurira umujyi wa Goma, umaze hafi amezi atatu uri mu maboko y’uyu mutwe.

AFC/M23 ibinyujije kuri Bahati Musanga Erasto, Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru w’uyu mutwe, yatangaje ko ingabo zabo zari mu bikorwa byo guhagarika ibitero by’abo bagabo, kandi isaba abaturage kwirinda gucura imitima.

Ku wa Gatandatu mu gitondo, nta makuru yari yatangazwa ku bijyanye n’ababa baraguye cyangwa bakomeretse muri iyo mirwano.

Umuvugizi wa M23, Lt Col Willy Ngoma, yanditse ku rubuga rwe rwa X (Twitter), avuga ko nyuma y’ibikorwa by’ubushotoranyi bw’ingabo za Leta n’imitwe iyifasha, umutekano wongeye gusugira mu bice bya Goma.

Yagize ati: “Nyuma y’ubushotoranyi bwihoraho bw’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba (FARDC, FDLR, Wazalendo…) mu bice bya Goma no ku nkengero zayo, ubu umutekano wasubiye mu buryo.”

Yakomeje ashimangira ko ingabo za M23 zikomeje kuba maso, zihatira kurinda abaturage nk’uko biri mu nshingano yazo.

Iyi mirwano y’i Goma yaje isanga indi imaze iminsi ibera mu burasirazuba bw’uwo mujyi, aharimo cyane cyane Parike ya Virunga, aho hasigaye harabaye icyicaro cy’imirwano ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta n’imitwe ifatanyije na zo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *