Connect with us

NEWS

Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’ingabo za RDC ikomeje guca ibintu muri Kivu y’Amajyepfo

Published

on

Imirwano ikaze hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ikomeje kwibasira intara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu duce twa Walungu, Kabare na Kalehe.

Nk’uko byatangajwe na Radio Okapi, kuva mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2025, mu misozi yo muri sheferi ya Kaziba habereye urugamba rukomeye rwakoreshejwemo imbunda ziremereye.

Abaturage bahatuye batangiye guhungabana, bamwe birinda kuva mu ngo zabo, ubucuruzi n’ibindi bikorwa by’ubukungu bihagarara by’agateganyo.

Umuturage wo muri ako gace yatangarije ikinyamakuru Actualité ko “imirwano yatangiye saa kumi n’ebyiri z’igitondo, yongerera ubukana mu misozi ya Kaziba irimo Nindi, Kabembe, Butuzi, Mwerwe, Budali na Lwashandja. Abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje gutera imbere berekeza muri Luhwindja.”

Aba barwanyi bivugwa ko bari bamaze gufata santere ya Kaziba ku wa 27 Mata 2025, n’ubwo bahise bayivamo nyuma y’igihe gito.

Amakuru akomeza avuga ko imwe mu mitwe yabo yerekeje i Luhwindja, mu gihe indi iri mu nzira igana mu misozi ya Minembwe muri teritwari ya Fizi.

Minembwe ni agace gakunze gukoreramo umutwe wa Twirwaneho, uherutse kwinjira mu ihuriro AFC nyuma y’urupfu rwa Gen Michel Rukunda (Michel Rukunda alias Makanika), wahoze uyobora uwo mutwe, wiciwe mu gitero cya drone muri Gashyantare 2025.

Iyi ntambara ibaye mu gihe tariki ya 23 Mata 2025, impande zombi – AFC/M23 na Leta ya RDC – zari zasinyanye amasezerano yo guhagarika imirwano, binyuze mu bufasha bw’igihugu cya Qatar, hagamijwe ko ibiganiro biganisha ku mahoro bikomeza mu bwumvikane.

Icyakora, ukongera kwaduka kw’imirwano birerekana ko ayo masezerano atigeze ashyirwa mu bikorwa cyangwa se agahungabanywa n’udutsiko tutabashije kuyubahiriza.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *