NEWS
Imirimo yo kubaka uruganda rutunganya urumogi mu Rwanda igezehe ?
Imirimo yo kubaka uruganda ruzajya ruhinga rukanatunganya urumogi mu Karere ka Musanze, mu Rwanda, igeze kuri 70%. Uru ruganda, ruri kubakwa n’ikigo King Kong Organics (KKOG), cyahawe uruhushya rw’imyaka itanu na RDB, ruzasoza kubakwa muri Nzeri 2024.
Uruganda rugiye kuzura rugamije guhinga no gutunganya urumogi, rugateganya gushora miliyoni 10$ mu bikorwa byo kugura imashini, kubaka uruganda, no kugura ubutaka.
KKOG iteganya ko urwo ruganda ruzatanga umusaruro ukomeye aho ruzasarura ibilo 5000 by’urumogi ku hegitari, rukazoherezwa hanze y’igihugu.
Guverinoma y’u Rwanda irimo gushyigikira uyu mushinga ishyiraho ibikorwaremezo nk’imihanda n’ibindi bizakenerwa, ndetse hakaba hashyizweho ingamba zo kwirinda ko urumogi rukwirakwizwa mu baturage.
Urwo ruganda ni intambwe ikomeye mu iterambere ry’igihugu mu buhinzi bw’ibihingwa bifite agaciro gakomeye ku rwego rw’Isi.