NEWS
Imirimo yo ku butaka mu kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege mu Bugesera igezehe?
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Leta y’u Rwanda Gishinzwe Gukurikirana Ingendo z’Indege n’Ibikorwa by’Ubukerarugendo Buzishingiyeho (ATL), Jules Ndenga, yatangaje ko imirimo yo ku butaka mu kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege mu Bugesera igeze kuri 85%, ku buryo bitarenze muri Nzeri uyu mwaka izaba yarangiye.
Iki Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege kizwi nka Kigali International Airport kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Rilima, hafi y’Umujyi wa Kigali.
Uyu mushinga watangiye mu 2017, ugomba kuzura mu 2024, ariko Qatar Airways yaje kwinjiramo mu 2018, bikaba byaratumye umushinga wongerwamo inyigo yo kucyagura ku buryo uzuzura mu 2026, uhenze miliyari ebyiri z’amadolari.
Ubu biteganyijwe ko iki kibuga kizatangira gukora mu 2028, amafaranga azashorwamo akaba azarenza miliyari ebyiri z’amadolari. Ubu kiri kubakwa mu byiciro bibiri, aho icyiciro cya mbere kigeze kuri 85% gisozwa, ari nacyo kirebana n’ibikorwa remezo byo ku butaka.
Ibikorwa muri iki cyiciro birimo gusiza ibibanza, kubaka imiyoboro y’amazi, kuzitira ikibuga, kubaka imihanda yo mu kibuga imbere ingana na kilometero 50, inzu za sitasiyo nto z’amashanyarazi, imihanda yo kugwa no guhagurukira kw’indege, n’imihanda ikoreshwa n’imodoka.
Jules Ndenga yavuze ko gusiza ibibanza biri ku kigero cya 95%, kubaka imiyoboro y’amazi biri hafi kugera kuri 90%, gusoza gutunganya sitasiyo z’amashanyarazi biri kuri 50%, naho gutunganya imihanda y’indege n’imodoka biri kuri 80%.
“Impamvu tuvuga ko iyi 15% isigaye izihuta ni uko ibisa nk’ibisigaye ari ugusoza imirimo yo gutunganya sitasiyo z’amashanyarazi nto, kuko ibikoresho bizajyamo bigeze nka Dar es Salaam biza kandi kubishyiramo bizatwara igihe gito.”
Muri Nzeri 2024, ubwo icyiciro cya mbere kizaba kirangiye, hazahita hatangira icyiciro cya kabiri.
Iki cyiciro kizasiga hubatswe inyubako zakirirwamo abagenzi, inzu z’ububiko bw’imizigo, iminara igenzurirwamo ingendo z’indege, amatara, za kamera, scanners, n’ibindi bikenerwa ku kibuga cy’indege. Ndenga yavuze ko ibijyanye n’isoko ry’uzuzuza iki cyiciro birimo kunozwa neza, ndetse ko rwiyemezamirimo azaba yamaze guhabwa amasezerano mbere y’uko imirimo y’icyiciro cya mbere irangira.
“Turateganya ko tuzasinya amasezerano bitarenze ukwezi gutaha, rwiyemezamirimo wa kabiri azaba yasinye amasezerano mbere y’uko uwa mbere arangiza aye.”
Muri rusange, mu 2027 imirimo yose izaba yarangiye kugira ngo iki kibuga gitangire gukoreshwa.
Ndenga yavuze ko iki kibuga kizatanga umusaruro ukomeye ku gihugu, mu buryo bw’imirimo izakorwa mu kukubaka, serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, no gufasha abikorera kuzamura ubucuruzi bwabo.
Iki kibuga kizaba ihuriro ry’ingendo z’indege muri Afurika, gishobora kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni umunani ku mwaka n’imizigo ipima toni ibihumbi 150, bikazagera kuri miliyoni 14 mu myaka izakurikiraho.