NEWS
Imigabo n’Imigambi 50 ya Mpayimana Philippe mu Kwiyamamaza: Kwiyemeza Kuzamura Ubutumburuke bwa Kigali Convention Centre n’Iterambere ry’Ubukungu
Umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Mpayimana Philippe, akomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza, aho yemeza ko afite imigabo n’imigambi 50 mu nzego zitandukanye z’ubukungu ateganya gushyira mu bikorwa mu gihe yaba atorewe kuyobora igihugu.
Imigambi ya Mpayimana Philippe:
- Kongerera Ubutumburuke Kigali Convention Centre:
- Yifuza kongera ubutumburuke bw’Inyubako ya Kigali Convention Centre ikaba imwe mu nyubako ndende muri Afurika, igera hagati ya metero 200 na 400.
- Gushyigikira Umwuga w’Ubukomisiyoneri:
- Azaha umwuga w’ubukomisiyoneri gahunda y’imikorere yemewe mu Rwanda, hagashyirwaho n’urugaga rw’abawukora.
- Kongerera Imirimo Isoreshwa:
- Azongerera umubare w’imirimo isoreshwa, harimo n’iyo mu ngo, ku buryo imirimo yose ihemberwa izagira amategeko ayigenga.
- Kugabanya Inyungu z’Amabanki:
- Azaharanira kugabanya inyungu z’amabanki munsi ya 10%, kuko inyungu ziri hejuru zituma abantu bacibwa intege no kwishyura inguzanyo.
- Gushyiraho Banki Mpuzamahanga:
- Azaharanira ko hashingwa Banki Mpuzamahanga igamije gutsura ubucuruzi bw’ifaranga no gucunga umutekano w’ifaranga.
- Guhindura Ubutaka Ubutungo bw’Umuturage:
- Azahindura uburyo ubutaka bwihariwe n’umuntu bumukodeshwa imyaka runaka, ahubwo bukaba umutungo utimukanwa w’umuturage.
- Gutsura Ubucuruzi Mpuzamico Nyafurika:
- Azaharanira ko Kigali iba umurwa mukuru wa Leta yunze Ubumwe ya Afurika, hagamijwe gutsura ubucuruzi mpuzamico nyafurika.
- Ubukerarugendo:
- Azashyigikira ubukerarugendo imbere mu gihugu, guteza imbere ingendoshuri zifasha abanyeshuri kumenya igihugu cyabo, no kubungabunga ibimenyetso nteramatsiko biranga igihugu.
- Kubaka Urugabano Nteramatsiko:
- Ateza imbere kubaka urugabano nteramatsiko rw’amasoko ya Nil na Congo ku misozi ya Crete Congo-Nil, hagashyirwaho umuhanda uhuza ayo masoko yombi.
- Ingororano ku Banyadiaspora:
- Azaha inshingano buri Munyarwanda ubonye akazi mu nganda zo mu mahanga gushaka uburyo abanyenganda baho bakwimurira amashami yabo mu Rwanda.
Ibi byose Mpayimana Philippe yemeza ko bizafasha kuzamura ubukungu bw’igihugu no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu gihe yaba atorewe kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.