NEWS
Imibiri 3 y’Abatutsi bazize Jenoside yabonywe ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu
Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Sure, Umurenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, haravugwa umubiri w’umugore n’ibiri y’abana bikekwa ko bari abe, yabonywe n’abaturage 2 bahatambukaga, babona umwenda ushaje ku nkombe, batanga amakuru biza kugaragara ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amakuru dukesha Imvaho Nshya yahawe n’umwe mu baturage b’Umudugudu wa Nyagahinga avuga ko abayibonye bakanatanga amakuru ari abitwa Muvunyi Emmanuel na hakizimana Samuel bari bahatambutse ku wa 10 Mutarama 2025.
Nyuma y’uko amakuru asakaye, ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushubati na Komite ya Ibuka muri uwo Murenge, inzego z’umutekano n’abandi baturage barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, baraje basuzuma neza, bahuriza ko,uko byagaragaraga n’amateka y’aka gace, ari imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside.
Ati: “Twahise dukoreshwa inama nk’abaturage, ubuyobozi bw’Umurenge budusaba gukomeza gutanga amakuru ku baba bazi ahari indi mibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ikaboneka, igashyingurwa mu cyubahiro.
Ko bibabaje kuba nk’aho ntawigeze agaragaza ko hari imibiri, nyamara hari ababikoze n’ababirebaga bakihatuye, bagombye kuba batanga ayo makuru.”
Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rutsiro Niyonsenga Philippe, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mibiri ubu iri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mushubati, ikazashyingurwa mu cyubahiro mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi MU 1994.
Ati: “Nyuma yo gusuzumana ubushishozi, icyagaragaye, unarebeye kuri iyo myenda bari bambaye, ni uko ari umugore n’abana 2, bikekwa ko bari abe, bakaba bariciwe aho bakanahashyingurwa mu buryo nyine babikoragamo.”
Yongeyeho ati: “Icyatumye hemezwa ko ari iy’Abatutsi bazize Jenoside, ni uko muri icyo gihe kariya gace k’ikiyaga cya Kivu yabonywemo ari ahantu hakunze gukoreshwa cyane mu kuhabicira no kubaroha mu Kivu, ko n’abo ari ubwo buryo bishwemo, bagashyingurwa hariya n’ababishe, kabone nubwo tutahise tumenya amazina yabo n’imiryango yabo, bikaba bigishakishwa.”
Avuga ko guhinguka ku buryo iboneka ari ukubera ko ari ku nkombe neza aho amazi anashobora gukubita akagaruka,ko uko yakubitaga ari ko ubutaka bwagendaga buvaho kugeza iriya myenda igaragaye.
Na we yasabye abagifite amakuru ku haba hakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, kuyatanga kuko bazaba biruhuye ubwabo, banaruhuye cyane abarokotse bagifite iyo ntimba, cyane cyane ko utanze amakuru adakurikiranwa nk’uko bamwe bavuga ko ari zo mpungenge abenshi mu binangira bagira.
Yanavuze ariko ko hari abanga kugaragaza aho iyo mibiri iri kubera ingengabitekerezo ya Jenoside ikibaritsemo, ko ariko haherewe n’aho igihugu kigeze cyiyubaka, uwaba akimeze atyo yabireka kuko uretse kuzapfana uwo mutima mubi nta kindi byazamumarira.