Connect with us

NEWS

Imibereho y’Abasigajwe Inyuma n’Amateka mu Karere ka Rubavu yahindutse Kuko u Rwanda Rwibohoye

Published

on

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Mudende, batangaza ko aho igihugu cy’u Rwanda kibohorewe, imibereho yabo yahindutse cyane. Aba baturage, bari bamaze imyaka myinshi birengagizwa kubera imiyoborere mibi, bavuga ko nyuma y’uko Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babonye ubuzima bushya.

Kalimingenge Francois, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka wo mu Kagali ka Bihogwe, Umudugudu wa Binyove, avuga ko mbere bari bazi ko kuryama mu nzu isakaje amabati bitera uburwayi, kandi kuba mu nzu zidahomye ari bwo buzima bwiza. Bari batunzwe no guhakura ubuki mu mashyamba ya Parike y’Igihugu y’Ibirunga ndetse no gusabiriza. Icyo gihe, nta burenganzira bari bafite nk’abandi banyarwanda.

Yagize ati: “Twamaze imyaka myinshi mu mashyamba tutazi ko umuntu ashobora kuba mu nzu y’amabati, kubera ko ubuyobozi bwariho mu myaka myinshi bwaduhezaga ngo turi Abatwa, bakatunena, intama yapfa bakaduhamagara ngo tuze kuzifata tuzibage, nta nkingo twabonaga nk’abandi Banyarwanda, ni yo mpamvu twahoraga turwaragurika byatumye tugenda dukendera, ariko aho tuboneye ubuyobozi bwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, turi Abanyarwanda.”

Kalimingenge akomeza avuga ko kuri ubu basirimutse cyane, aho batujwe mu nzu nziza bagahabwa amashanyarazi ndetse na gahunda ya Girinka yabagezeho banywa amata nk’abandi Banyarwanda. Ati: “Twari tubayeho mu Isi yacu turushwa agaciro n’ingagi zo mu birunga, uzi ko tutari tuzi icyo gucukura ubwiherero bivuze kuko nta n’ubwo twageraga mu bandi bantu, ariko nyuma y’aho Perezida Kagame adutuje kimwe n’abandi Banyarwanda, twarasirimutse kuko nyuma yo kutwubakira inzu nziza yaduhaye ubwiherero, ubu nta nzoka kandi iyo zidufashe tujya kwa muganga dufite mituweli.”

Nyiramayabo Berancille na we avuga ko atari azi ko umugore agomba gupimisha inda no kubyarira kwa muganga. Ati: “Kera twabyariraga mu mashyamba, abana bagapfa twagiye guca inshuro kuko nta n’ubwo wabaga uzi iminsi usigaje ngo ubyare, aho inda igufatiye ukabyarira aho hari n’ababyeyi bapfaga babyara kubera imbeho no kuva ntibakame, abandi bagahitanwa n’iya nyuma, ariko kuva aho u Rwanda rubohorewe twahawe ijambo ubu ntibakitunena kuko n’inka baduhaye iyo zibyaye buri munyarwanda anywa kuri ayo mata.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, na we yemeza ko imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka yahindutse, kandi ko basirimutse. Ati: “Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yageze kuri bose kuva aho u Rwanda rubohorewe ingoyi y’ivangura ry’amoko n’ihezwa ku byiza by’igihugu kuri bamwe mu Banyarwanda, abasigajwe inyuma n’amateka rero na bo byari bikwiye ko babona ku byiza byo kwibohora, babayeho neza nk’abandi Banyarwanda, baravuzwa, abana babo bariga, kandi gahunda zose zihabwa banyarwanda zibageraho.”

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasigajwe inyuma n’amateka bari barirengagijwe n’ubuyobozi bwariho, bityo bakabura amahirwe yo kwiga no gutura hamwe n’abandi Banyarwanda. Ubu, ubuyobozi bwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda bwatumye imibereho yabo ihinduka, babaho neza kandi bashyirwa mu bikorwa by’iterambere nk’abandi Banyarwanda.