NEWS
Imfungwa zatorotse Gereza ya Bukavu

Imfungwa zari zifungiwe muri Gereza Nkuru ya Bukavu, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zose zatorotse.
Izi mfungwa zatorotse nyuma y’aho abacungagereza n’abandi bashinzwe umutekano ba RDC bahunze, mu gihe abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 binjiraga mu mujyi wa Bukavu.
Abafungiwe muri gereza ya Bukavu bashatse gutoroka kuva tariki 14 Gashyantare 2025, ubwo abarwanyi ba mbere ba M23 batangiraga kwinjira muri uyu mujyi, gusa icyo gihe ntibyabakundiye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare ni bwo byamenyekanye ko “Gereza ya Bukavu isigayemo ubusa”, mu gihe byavugwaga ko abasirikare b’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bari basubiye muri uyu mujyi, bose bamaze guhunga.
Abari bafungiwe muri Gereza Nkuru ya Munzenze mu mujyi wa Goma na bo baratorotse mbere y’uko abarwanyi ba M23 bafata uyu mujyi tariki 27 Mutarama 2025. Icyo gihe abashinzwe umutekano barindaga izi mfungwa na bwo bari bahunze.
Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko “Noneho abatuye muri Bukavu bahumeka umwuka wo kubohorwa”, aca amarenga y’ifatwa ry’uyu mujyi kuri uyu wa 16 Gashyantare.