Connect with us

NEWS

Imbere ya Amerika U Rwanda na RDC bigiye gusinyana amasezerano

Published

on

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, kuri uyu wa Gatanu arakurikirana isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika byatangaje ko ayo masezerano agomba gusinywa ku isaha ya Saa munani hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner.

Ntabwo haratangazwa ibikubiye muri ayo masezerano usibye ko itangazo ritumira abanyamakuru rivuga ko ari “amasezerano agena amahame ngenderwaho”.

Muri dipolomasi, ibisobanuro bitangwa n’inzobere bivuga ko amasezerano nk’ayo aba agena ibintu birimo ubusugire bwa buri gihugu, imikoranire ku nyungu rusange nko mu bijyanye n’amahoro cyangwa se ubucuruzi, ubushake n’umuhate wa buri ruhande mu gukemura amakimbirane, ndetse n’imirongo migari ijyanye n’imikoranire mu bihe by’ahazaza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, OIivier Nduhungirehe, yemereye IGIHE ko hari isinywa ry’ayo masezerano riteganyijwe gusa ntiyavuze ibyo ateganya.

Ni amasezerano agiye gusinywa nyuma y’ibyumweru bibiri, Umujyanama Mukuru wa Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, agiriye uruzinduko mu karere k’ibiyaga bigari, akaganira n’abakuru b’ibihugu ku bibazo by’amakimbirane bimaze iminsi mu karere.

Ku wa 8 Mata, Boulos yabwiye abanyamakuru ko we na Perezida Kagame baganiriye ku mikoranire ya bugufi mu rugendo rugamije amahoro n’umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu, kandi ko ashingiye ku bindi biganiro yari yagiranye na Perezida Ruto wa Kenya, Tshisekedi wa RDC na Museveni wa Uganda, hari ubushake bwo kugira ngo amahoro aboneke.

Ati “Dushyigikiye umutekano n’ubusugire bw’ibihugu byose muri aka karere. Hari sosiyete nyinshi z’Abanyamerika zashoye imari mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda ifite icyerekezo cyo kuba nyambere mu bukungu kandi ifite abaturage biteguye gushyigikira icyo cyerekezo.”

“Twiteguye gukorana n’u Rwanda kugira ngo iyo ntego igerweho. Ni yo mpamvu gushakira igisubizo amakimbirane yo muri RDC ari ingenzi cyane kuko bizatuma amahirwe y’akarere atabyazwa umusaruro atangira gukoreshwa.”

Boulos yasobanuye ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, yasanze ashyigikiye icyo cyerekezo cyo kugira ngo amahoro aboneke.

Aya masezerano y’u Rwanda na RDC agiye gusinywa kandi nyuma y’iminsi hari ibiganiro byahuzaga RDC n’umutwe wa M23 muri Qatar. RDC na AFC/M23 byumvikanye ko bigiye guhagarika imirwano ibera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, arasinyana amasezerano na mugenzi we w’u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yemeje ko hari amasezerano ateganyijwe hagati y’u Rwanda na RDC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *