NEWS
Ikiganiro Mpaka Hagati ya Joe Biden na Donald Trump Kibanziriza Amatora ya 2024
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Donald Trump yasimbuye ku butegetsi, bahuriye mu kiganiro mpaka kibanziriza amatora y’Umukuru w’Igihugu, hagamijwe kugaragaza ibitekerezo bibafasha gushaka amajwi. Iki kiganiro mpaka cyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 28 Kamena 2024 cyayobowe na Televiziyo CNN. Ingingo zibanzweho zirimo ubukungu bwa Amerika, ikibazo cy’abimukira binjirira ku mupaka wa Mexique, politiki yo gushyigikira Ukraine na Israel mu ntambara ibihugu byombi birimo ndetse n’imibereho y’abahoze mu ngabo z’igihugu.
Ubukungu bwa Amerika:
Biden winjiye mbere mu cyumba cy’ikiganiro, yavuze ko ubwo yajyaga ku butegetsi mu 2021, yasanze Trump yarahungabanyije ubukungu bwa Amerika. Yasobanuye ko yaragijwe igihugu mugenzi we bahatanye yari yarasizemo akavuyo. Ati: “Ubukungu bwari bwarituye hasi. Ubwo [Trump] yavagaho, ibintu byari akavuyo. Ibintu byari akavuyo, twese hamwe twabigaruye ku murongo.” Biden yateguje ko niyongera gutorwa, azazamura imisoro abatunze za miliyari kugira ngo imufashe guteza imbere gahunda z’ubuvuzi buhabwa abana ndetse n’abaturage muri rusange, kandi ngo yizera ko izaganyiriza igihugu umutwaro w’amadeni.
Ikibazo cy’Abimukira:
Trump yanenze politiki ya Biden yo guha ikaza abimukira bose barimo n’abadafite ibyangombwa, agaragaza ko bazahungabanya imibereho y’Abanyamerika. Ati: “Bagiye gusenya imibereho y’abaturage. Ibyo uyu mugabo yakoze bigize icyaha.” Yakomeje ati: “Hari abagore bato benshi bishwe n’aba bantu yemerera kwambuka umupaka. Aba bicanyi bari kuza mu gihugu cyacu, bagasambanya abagore bacu, bakanabica. Bari kuba muri hoteli zihenze muri New York City n’ahandi hantu.”
Politiki yo gushyigikira Ukraine na Israel:
Trump kandi yanenze uburyo Perezida Biden yakuye ingabo za Amerika muri Afghanistan, agaragaza ko bwahaye rugari u Burusiya, bujya gushoza intambara muri Ukraine. Yavuze ko iyo aba ari ku butegetsi, iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022 itari kubaho. Kuri Israel, Biden yibukije Trump ko aherutse kugaragaza uburyo intambara y’iki gihugu n’umutwe wa Hamas yahagarara kandi ngo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yarabwemeye. Ati: “Ushaka ko intambara ikomeza ni Hamas gusa.” Trump yasubije Biden ko ahubwo Netanyahu ari we ushaka gukomeza intambara kuri Hamas, icyakoze ahamya ko Minisitiri w’Intebe wa Israel akwiye kwemererwa gukomeza kotsa igitutu uyu mutwe, akoresheje uburyo bwose bushoboka kugeza ubwo azaba ageze ku ntego.
Imibereho y’Abahoze mu Ngabo:
Imibereho y’abahoze mu ngabo z’igihugu yari indi ngingo nyamukuru yagarutsweho mu kiganiro mpaka. Biden yavuze ko abahoze mu ngabo bagomba kwitabwaho by’umwihariko, kandi ko gahunda ze z’ubuvuzi zizabafasha cyane. Trump we yashimangiye ko ari ngombwa ko abahoze mu ngabo babona imirimo myiza ndetse n’ubufasha bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Impaka zirangiye, ikusanyabitekerezo ryagaragaje ko 67% by’abakurikiye ibiganiro bemeraga ko Trump yatsinze Biden. Abavuze ko Biden yarushije Trump ni 33%. Abasesenguzi bavuga ko Biden yazize izabukuru kuko mu gutangira inkorora yari yose, ijwi rikamutenguha ntirisohoke ku buryo byatumye abantu benshi bibaza uko uyu mukambwe yabasha kuyobora indi manda.
Ni ubwa mbere mu mateka agezweho ya USA impaka z’abahataniye kuba Perezida zabaye habura amezi menshi gutya ngo amatora abe. Perezida Biden ni we wabyifuje atyo ngo yangishe Trump Abanyamerika bibuke hakiri kare ibibi Trump yakoze igihe yari Perezida. Ibi ntabwo byamukundiye kuko rubanda barimo kunenga uyu Perezida ko ashaje byatumye Trump amutsinda mu kiganiro mpaka.
Amatora y’umukuru w’igihugu muri USA azaba ku itariki 5 Ugushyingo 2024.