Connect with us

NEWS

Ijwi ryabo ryumvikanye: Amande y’abamotari yagabanutse bikomeye

Published

on

Abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari bagiye guhumeka ku buryo bushya nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda igabanyije amande yacibwaga abatwaye nabi, by’umwihariko bo.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, yatangaje ko amande yacibwaga abamotari agiye kugabanywa ku kigero kigaragara, aho yatanze urugero ko ahahoze hacibwa 25,000 Frw, ubu hazajya hacibwa 10,000 Frw gusa.

“Nta mumotari uzongera gucibwa amande arenga 10,000 Frw,” IGP Namuhoranye , ashimangira ko ijwi ry’aba motari ryumviswe, ndetse ibyemezo byafashwe birenze n’ibyo bari basabye.

Ibi byemezo bije nyuma y’igihe aba motari bagaragaza ko amande bacibwa abashyira mu bibazo bikomeye by’ubukungu, aho bamwe bavugaga ko bajya bananirwa gutunga imiryango yabo bitewe n’ubukana bw’amande.

Kugabanya aya mande ni intambwe ikomeye mu gufasha abamotari gukomeza akazi kabo batikandamijwe, ndetse bikaba bigaragaza ko hari ubushake bwo kumva ibibazo byabo no kubishakira ibisubizo.

Ibi kandi bizatuma habaho ubufatanye burushijeho hagati ya Polisi n’abamotari mu rwego rwo kurushaho kunoza imyitwarire ku muhanda no guteza imbere umutekano wo mu muhanda.

Image

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *