NEWS
Ijambo rya Perezida Kagame nyuma yo kugira amajwi 99.15%
Perezida Paul Kagame, akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yatangaje ko yishimiye icyizere gikomeje kwiyongera Abanyarwanda bamugirira, ahishura ko adashobora kumva ashobewe n’iyo haba hari ibibazo bikomeye kubera icyizere gikomeye yizerwa n’abaturage.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye kuva tariki 14-15 Nyakanga 2024. Mu majwi arenga 78.9% yabaruwe, Paul Kagame yagize amajwi 99.15%, Dr. Frank Habineza wa DGPR yagize 0.53%, mu gihe umukandida wigenga Philippe Mpayimana yagize 0.32%.
Paul Kagame yatangaje ko kugira amajwi menshi gutya bigaragaza icyizere Abanyarwanda bamufitiye ndetse kigenda cyiyongera uko iminsi igenda. Yavuze ko iki gikorwa cy’amatora cyerekana icyizere Abanyarwanda bamufitiye, ndetse ko icyizere ari ikintu cyubakwa mu gihe kitari gito.
Yagize ati: “Mbishyize mu buryo bw’ubuzima bw’abantu, bw’umuntu nanjye bundeba, iki gikorwa cy’amatora, cyo kwiyamamaza twabanje, cyo gutora, noneho n’ibitugaragarijwe bimaze gusohoka bivuze mu buzima bw’umuntu ikintu gikomeye, bivuze icyizere mbashimira. Icyizere ntabwo cyoroshye ubundi, nta kintu uha umuntu ngo ahite akugarurira icyizere. Ni ikintu wubaka ubundi mu gihe.”
Perezida Kagame yavuze ko atajya yiheba kuko no mu bikomeye icyizere afitanye n’abaturage kimufasha kumva ko bazafatanya bakabikemura. Yagaragaje ko icyizere afitiwe ari cyo gituma adashoberwa n’iyo haba hari ibibazo bikomeye.
Ati: “Niba mujya mwitegereza kandi muri iyi myaka tumaranye n’ibikorwa byinshi ari ko rimwe na rimwe bigorana, hari uwari wambona nsa n’uwashobewe? Ntabwo njya nshoberwa na busa no mu bigoranye tuzanyuramo cyangwa tumaze kunyuramo. Ni cya cyizere mba mfitanye namwe nizeye ko tuzabikemura.”
Perezida Kagame yashimangiye ko iby’ibanze byavuye mu matora byatangajwe ari ubudasa inshuro nyinshi buyobera amahanga. Yavuze ko ubu budasa ari ubwa FPR ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange.
Yavuze ati: “Ni ibintu bidasanzwe, ni yo mpamvu abenshi batabyumva bakabinenga ariko bigakomeza ahuwo bikiyongera. Ibi kandi ndabigarukaho, ni ubudasa bwa FPR, ni ubudasa bw’Abanyarwanda.”
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda bose kumva ko bafite uruhare mu gukemura ibibazo igihugu cyahura na byo aho kwitana ba mwana. Yashimiye imitwe ya politike yifatanyije na FPR Inkotanyi muri aya matora n’abandi bose bagize uruhare kuva mu kwiyamamaza kugeza ku munsi w’amatora.
Yavuze ati: “Tuzajye dukora ibishoboka byose abantu bashobora, dukore ibintu bibe bizima binoge bibe n’umuco wacu, hanyuma duhangane n’ibibazo.”
Biteganyijwe ko amajwi y’agateganyo azatangazwa ku wa 20 Nyakanga 2024, mu gihe amajwi ya burundu mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite azatangazwa bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024.