NEWS
Ihuriro AFC/M23 rishobora kwihuza na Twirwaneho

Ihuriro ry’imitwe AFC/M23 rirwanya akarengane gakorerwa Abanye-Congo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uravugwaho ko waba ugiye kwihuza n’Umutwe ‘Twirwaneho’, w’Abanyamulenge barwanya Jenoside ibakorerwa mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ihonyorwa rikorerwa abazira uko bavutse.
Iyo mitwe yombi ihuriye ku guhashya akarengane n’ivangura, ukwihuza kwayo gukomeje kuvugwa nyuma y’uko Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23 mu bya gisirikare Willy Ngoma, yijeje Abanyamulenge kubohorwa ndetse na Col Michel Rukunda uzwi nka ‘Makanika’, wayoboraga Twirwaneho mbere y’uko apfa yari yaravuze ko nta kibazo kiri mu kuba bakorana na AFC/M23.
Willy Ngoma yahumurije Abanyekongo b’Abanyamulenge nyuma y’urupfu rwa Col Makanika, yibutsa ababahiga bagamije kubatsemba ko bibeshya kuko ari ubwoko bwamurikiwe kandi bari mu gihugu cya basokuruza babo.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yifashishije ifoto ya Col Makanika, Willy Ngoma yavuze ko mu gihe cya vuba Abanyamulenge bazabohorwa kandi kandi bakisanzura mu gihugu cyabo.
Yagize ati: “Genda ubwire abibwira ko bagiye gutsemba Abanyamulenge muri DRC ko bibeshya. Abanyamulenge ni Abanyekongo, bari mu gihugu cya basekuruza, ubwoko bwamurikiwe kandi bidatinze bazabohorwa bajye ahantu hose bifuza mu gihugu cyabo.”
Urupfu rwa Col. Makanika rwatangiye kuvugwa ku wa Gatatu w’iki Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare nyuma ruza kwemezwa n’Umutwe wa Twirwaneho yari ayoboye ko yaguye mu gitero cya Drone yaturutse i Kisangani y’ihuriro ry’ingabo za RDC ku wa 19 Gashyantare 2025.
Col. Makanika aherutse gutangaza ko nta kibazo kuba bakorana na M23 cyangwa undi wese wifuza ko akarengane bakorerwa gahagarara, kuko bose bafite intego yo kurengera abaturage bicwa bazira uko bavutse muri RDC.
Yavuze ko umuntu wese wifuza guca akarengane gakorerwa Abakongomani babaziza uko bavutse ahawe ikaze kandi bari kumwe mu rugendo.
Col. Makanika yahoze mu ngabo za DRC, FARDC, Col. yakivuyemo mu 2020 atorotse aho yakoreraga muri teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru nyuma aza gutangaza ko yavuye mu gisirikare ngo ajye “gufasha kurengera ubwoko bwabo bukomeje kwicwa mu gace ka Minembwe.
Yagiye yumvikana anenga igisirikare cya Leta kunanirwa kurengera Abanyamulenge akanashinja igisikare gufasha abarwanyi bo mu moko y’Abafulero, Abanyindu, n’ayandi kwibasira Abanyamulenge.