Connect with us

Uncategorized

Igisirikare cya SADC na FARDC cyatangiye kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23

Published

on

Igirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko Ingabo zacyo zatangiye kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23 zifatanyije n’iza SADC.

 

Byemejwe na Lt Gen Fall Sikabwe usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubwo kuri uyu wa Kabiri yari ayoboye inama yahuje FARDC n’ingabo za SADC.

 

Yavuze ko Ingabo z’impande zombi zamaze gutangira ibikorwa bya gisirikare byo guhiga M23, mbere yo kwizeza abaturage bavanwe mu byabo n’intambara y’uriya mutwe ko manda y’Ingabo za SADC “itandukanye n’iy’iza EAC. SADC yaje ifite misiyo yo kurwana.”

 

Afurika y’Epfo ni yo yabaye iya mbere mu kohereza muri RDC Ingabo zo gufasha iz’iki gihugu guhangana na M23, ikurikirwa na Tanzania.

 

Amakuru avuga ko kuva mu cyumweru gishize ari bwo izi ngabo zifatanyije na FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’Abarundi zatangiye kugaba ibitero ku birindiro bya M23.

 

Kugeza kuri uyu wa Kabiri imirwano yari igikomeje mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

 

Umuvugizi w’uyu mutwe wa M23, Lawrence Kanyuka yanditse kuri Twitter ye ko ibitero byabaye ejo ku wa Mbere umwanzi “yaratsinzwe, hanyuma nk’ibisanzwe barahunga bata intwaro, amasasu n’ibikoresho bya gisirikare”.