Published
6 months agoon
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyakomeje kwiyubaka mu rwego rwo kongera imbaraga mu bikoresho byacyo bya gisirikare. FARDC yaguze ibindi bifaru bikomeye by’imitamenwa bikorerwa muri Bulgaria, byiyongera ku byo iherutse kugura muri Uganda.
Nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence cyo mu Bufaransa kibitangaza, kuva mu ntangiriro za Kamena 2024, RDC yatangiye kwakira ibifaru 30 byo mu bwoko bwa T-55 byinjiye ku butaka bwa Congo binyuze ku cyambu cya Matadi, giherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa RDC.
Ibi bifaru bikozwe na sosiyete yo muri Bulgaria yitwa Kintex, bigomba gushyikirizwa Regiment ya 16 ikoresha ibifaru mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida Felix Tshisekedi.
Muri Ugushyingo 2023, Gen. Raoul Nono Ponge, Umuyobozi wungirije w’ibiro bya gisirikare muri Perezidansi ya RDC, yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na Atanas Kyurkchiev, ushinzwe kugurisha intwaro hanze ya Bulgaria, afite agaciro ka miliyoni $78.
Usibye kugura ibifaru bishya, Kintex yanohereje muri RDC abatekinisiye 60 bo gusana imodoka z’intambara za FARDC zashaje, zirimo ibifaru bya T-55 birenga 10 ndetse n’imodoka zo mu bwoko bwa BMP-1. Iyi sosiyete yo muri Bulgaria yahawe iki kiraka nyuma y’uko sosiyete yo muri Ukraine yitwa Ukroboronprom inaniwe kohereza ibikoresho byo gusana izi modoka kubera intambara Ukraine irimo n’u Burusiya.
Kintex yahawe kandi inshingano zo kugeza kuri FARDC intwaro zoroheje zirimo izo mu bwoko bwa AR-M1 na AR-M2 (version nshya ya Kalashnikov AK-47), LMG, ibisasu bya grenades zo mu bwoko bwa AGS-30 na mortiers kuva kuri 60 kugeza kuri 82 mm.
Uretse izi ntwaro zo muri Bulgaria, Africa Intelligence ivuga ko Kinshasa yanasinyanye amasezerano ya miliyoni $64 n’ikigo cyo muri Serbia cyitwa Prvi Partizan, kugira ngo kiyigezeho amasasu y’imbunda zoroheje arimo ayo mu bwoko bwa 7,62 mm, 2,7 mm na 20 mm, ibisasu biraswa na mortiers n’ibifaru bya T-55, ndetse n’amasasu y’imbunda nini kuva kuri 130 mm kugeza kuri 152 mm.
Izi ntwaro n’ibifaru byiyongera ku bifaru birenga 100 byo mu bwoko bwa Streit RDC yaguze muri Uganda, bisanzwe biteranywa n’ishami ry’ubucuruzi ry’igisirikare cya Uganda (UPDF).
Ibi bikorwa byose bigamije kongerera igisirikare cya RDC imbaraga mu guhangana n’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, by’umwihariko mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.