Connect with us

NEWS

Icyo Perezida Kagame yavuze kuwa musimbuye mu kuyobora Commonwealth

Published

on

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Samoa Fiamē Naomi Mata’afa kuba ari we ugiye kumusimbura ku buyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bihuriye ku gukoresha Icyongereza (Commonwealth) muri manda y’imyaka ibiri.

Ubutumwa yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, nyuma kuva mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverimo muri Commonwealth (CHOGM 2024) yabarega mu gihugu cya Samoa, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye ubwiza bw’icyo gihugu ndetse n’abaturage bacyo beza.

Image

Umukuru w’Igihugu yaboneyeho gushimira Minisitiri w’Intebe wa Samoa Fiamē Naomi Mata’afa kuba agiye kuyobora Commonwealth mu gihe cy’imyaka ibiri imbere, by’umwihariko akaba yarakiranye CHOGM ubwenge n’icyerekezo.

Yagize ati: “Ndashimira mushiki wanjye Minisitiri w’Intebe Fiamē Naomi Mata’afa ku ruhare rwe rwo kuyoborana ubwenge n’icyerekezo CHOGM y’uyu mwaka. “

Yakomeje amwizeza ubufatanye mu guteza imbere abanyamuryango ba Commonwealth. Ati: “Ndakwifuriza insinzi Fiamē Naomi Mata’afa, tuzakomeza gukorana duharanira inyungu z’abanyamuryango bose ba Commonwealth. Nk’u Rwanda twatewe ishema no kuba twarayiyoboye”.

Perezida Kagame wasoje manda ye y’imyaka ibiri nk’Umuyobozi Mukuru (Chair) w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Icyongereza (Commonwealth), yasimbuwe na Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mata’afa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye muri Commonwealth (CHOGM 2024) yateraniye i Apia muri Samoa, ikaba yasojwe kuri uyu wa Gatandatu.

Muri iyo nama Perezida Kagame, yahishuye ko byari iby’agaciro gakomeye kuyobora uyu muryango, yifuriza ishya n’ihirwe Fiamē Naomi Mata’afa ukomereje aho agejeje.

U Rwanda rwayoboye Umuryango wa Commonwealth ugizwe n’ibihugu 56 guhera muri Kamena 2022, rusimbuye u Bwongereza bwaherukaga kwakira Inama ya CHOGM mu mwaka wa 2018.