Connect with us

NEWS

Ibyo wamenya ku ngano y’umushahara n’andi mafaranga abasirikare ba RDF bagenerwa

Published

on

Iteka rya Perezida wa Repubulika Nº 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020, rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, rikagena ibijyanye n’umushahara umusirikare ahabwa ndetse n’andi mafaranga n’ibindi agenerwa mu gihe bibaye ngombwa. Umutwe wa gatandatu w’iri teka uragira uti: “Umushahara n’ibindi bigenerwa abasirikare,” bigasobanurwa kuva mu ngingo ya 86 kugeza mu ya 96 ya ririya teka ry’Umukuru w’Igihugu.

Umushahara w’abasirikare

Ingingo ya 86 y’iteka rya Perezida isobanura ko umushahara w’abasirikare utangwa hakurikijwe imiterere yihariye y’imirimo ya gisirikare. Umushahara w’umusirikare ugizwe n’umushahara fatizo ujyanye n’ipeti ndetse n’indamunite (allowances). Indamunite umusirikare agenerwa zirimo:

  • Indamunite y’icumbi
  • Indamunite y’ubumenyi bwihariye bujyanye n’amashuri
  • Indamunite z’amahugurwa ya gisirikare yakozwe
  • Izindi ndamunite zagenwa na Minisitiri ufite Ingabo mu nshingano ze

Umushahara w’umusirikare wishyurwa buri mpera y’ukwezi, ukaba wiyongera hakurikijwe politiki y’imishahara mu Rwanda.

Ibindi bigenerwa abasirikare

Mu bindi bigenerwa abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda harimo:

  • Amafaranga y’ibibatunga
  • Icumbi
  • Kuvuzwa cyangwa gufashwa kwivuza n’abantu ashinzwe
  • Ubwiteganyirize bw’abakozi

Umusirikare ukinjira mu murimo wa gisirikare ahabwa amafaranga angana n’inshuro eshatu z’umushahara mbumbe w’ukwezi we.

Imperekeza

Ku bijyanye n’amafaranga y’imperekeza, iteka rya Perezida mu ngingo yaryo ya 92 riteganya ko Suzofisiye muto cyangwa umusirikare muto ahabwa imperekeza ingana n’amezi makumyabiri n’ane (24) y’umushahara mbumbe yari agezeho. Ibyo bikorwa (guherekezwa) iyo arangije amasezerano y’umurimo cyangwa iyo akuwe mu kazi.

Suzofisiye muto cyangwa umusirikare muto urangije amasezerano y’umurimo agira kandi uburenganzira ku Kigega cyunganira abasirikare gicungwa na Minisiteri y’Ingabo.

Amafaranga yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru

Umusirikare ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa amafaranga yagenewe abajya mu kiruhuko cy’izabukuru, angana n’amezi makumyabiri n’ane (24) y’umushahara mbumbe yari agezeho. Umusirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru agira uburenganzira ku Kigega cy’ingwate ku mwenda hamwe na Pansiyo y’inyongera bicungwa na Minisiteri.

Amafaranga yo kuyagira

Iyo umusirikare apfuye ari mu bikorwa bya gisirikare cyangwa mu mirwano, umuryango we ugenerwa amafaranga yo kuwuyagira angana na bitatu bya kane (3/4) by’amafaranga ahabwa abarangije amasezerano y’akazi cyangwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bitewe n’icyiciro umusirikare wapfuye yari arimo.

Umuryango w’umusirikare wapfuye azize urundi rupfu ariko atagizemo uruhare akiri mu mirimo ye, wo ugenerwa amafaranga yo kuyagira angana na kimwe cya kabiri (1/2) cy’amafaranga ahabwa abarangije amasezerano cyangwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bitewe n’icyiciro umusirikare wapfuye yari arimo.

Haseguriwe ibiteganyijwe mu gika cya mbere n’icya 2 by’iyi ngingo, iyo umusirikare apfuye yari yarujuje ibisabwa kugira ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru, ikiruhuko cy’izabukuru cy’imburagihe cyangwa igihe cy’amasezerano ye cyararangiye ariko akagumishwa mu kazi, umuryango we ubona amafaranga y’impozamarira angana n’ahabwa ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa urangije amasezerano.

Amafaranga y’ishyingura n’impozamarira

Amafaranga y’ishyingura ni amafaranga akoreshwa mu bikorwa byo gushyingura umusirikare wapfuye. Amafaranga y’ishyingura n’ay’impozamarira atangwa n’ubuyobozi bwa RDF bubifitiye ububasha, agahabwa abazungura ba nyakwigendera bemewe n’amategeko.

Amafaranga y’ishyingura atangwa mbere y’imihango y’ishyingura. Minisitiri w’Ingabo ni we ugena ingano y’amafaranga y’ishyingura. Amafaranga y’impozamarira angana n’inshuro esheshatu (6) z’umushahara mbumbe umusirikare yari agezeho utavanwaho umusoro kandi atangirwa rimwe.