Connect with us

NEWS

Ibyo Perezida wa Madagascar yavuze kuri Kagame nyuma yo gutsinda amatora

Published

on

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yagaragaje ibyishimo n’ishimwe ku ntsinzi ya Kagame Paul, wari umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Abinyujije kuri X, Perezida Rajoelina yanditse ati:

“Mu izina ry’abaturage ba Madagascar, ndashimira cyane umuvandimwe wanjye Paul Kagame ku kongera gutorwa ku majwi 99.15%, nk’uko byatangajwe nk’ibyavuye mu matora by’agateganyo. Turifuriza u Rwanda amahoro n’iterambere.”

U Rwanda na Madagascar bisanzwe bifitanye umubano mwiza. Mu 2023, ibi bihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’inzego z’abikorera, hagamijwe koroherezanya ku mpande zombi. Ibi byerekana ubushake bwo gushyigikira iterambere ry’ubucuruzi n’ubukungu mu bihugu byombi.

Perezida Andry Rajoelina aheruka guhura na Perezida Kagame muri Kanama 2023 ubwo yari ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda. Icyo gihe, Perezida Rajoelina yashimye uburyo Perezida Kagame yizeye mu kugira Afurika yishoboye, iteye imbere kandi ishobora kwikemurira ibibazo by’ubushomeri, umutekano n’ibindi. Yagize ati:

“Icyo cyerekezo cya Perezida Kagame turakihuriyeho kandi igihugu cyanjye cyiteguye gufatanya n’u Rwanda kugira ngo iterambere ry’ibihugu byombi na Afurika muri rusange rigerweho.”

Ibi byerekana ubushake bwa Perezida Rajoelina bwo gukomeza gukorana na Perezida Kagame mu gushyigikira iterambere ry’ibihugu byombi no guharanira iterambere rya Afurika.