Connect with us

NEWS

Ibyihebe byatwitse indege ya Perezida wa Mali

Published

on

Mali ikomeje kwibasirwa n’uruhererekane rw’ibitero by’iterabwoba, aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024, habaye igitero gikomeye cyagabwe ku kigo gitangirwamo imyitozo y’abapolisi kabuhariwe, kigahitana abapolisi bari ku ikosi.

Iki gitero cyanateje igihombo gikomeye, harimo gutwika indege ya Perezida wa Mali n’izindi ndege za gisirikare.

Kugeza ubu, Guverinoma ya Mali ntiratangaza imibare y’abishwe muri kiriya gitero, ariko amashusho akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana imirambo myinshi y’abapolisi bari ku ikosi.

Ibyihebe byigaruriye ikibuga cy’indege, ndetse bicanatwika indege esheshatu zirimo na drone za gisirikare.

Umutwe wa Jama’at Nusrat ul-Islam wa al-Muslimin, wegamiye kuri Al Qaeda, wigambye iki gitero, uvuga ko wishe “amagana y’abasirikare b’umwanzi”. Iki gitero kibaye mu gihe igihugu cyarimo cyizihiza isabukuru y’imyaka 64 y’ishingwa rya gendarmerie ya Mali.

Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Col Assimi Goita, mu ijambo rijyanye n’isabukuru ya gendarmerie, yigambye ko Igisirikare cya Mali cyaciye intege imitwe yitwaje intwaro. Ariko ibi biravugwa mu gihe igitero cyo ku wa Kabiri cyateje igihombo gikomeye.

Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bamaganye iki gitero, bashimangira ko hakenewe uburyo bushya bwo guhangana n’iterabwoba muri iki gihugu.

Iki gitero kije mu gihe umutekano muri Mali uhora ku kigero cyo hasi, kubera ibitero by’imitwe yitwaje intwaro bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba mu karere ka Sahel.

Nubwo ubuyobozi bwa Mali bukomeje kwigamba ko bwagerageje guhashya ibyo byihebe, ibi bibazo bikomeje kwiyongera, bikaba binatera urujijo ku ngamba zafashwe mu guhashya iyi mitwe yitwaje intwaro.