NEWS
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 10 Gashyantare 2025

Ku wa Mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2025, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
1. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe iby’imirwano iherutse kubera i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, maze yihanganisha imiryango y’abasivili 16 bo mu Karere ka Rubavu bahitanywe n’ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda.
Inama y’Abaminisitiri yagejejweho kandi ibijyanye n’ubufasha bwatanzwe na Guverinoma ku matsinda atandukanye y’abantu bahunze harimo n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye (UN) bava i Goma bakemererwa kunyura mu Rwanda.
Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibyavuye mu nama y’Abakuru b’Ibihugu ihuriweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) yateranye ku wa 8 Gashyantare 2025, ikaba yarongeye gutanga umurongo w’igisubizo cya politiki mu gukemura ibibazo by’amakimbirane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe uko Igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo 2025A cyagenze. Iki gihembwe cyaranzwe n’umusaruro uri ku kigero cyiza biturutse ku bwitabire bushimishije bw’abahinzi n’ingamba Guverinoma yafashe zo kongera umusaruro, guhinga ibihingwa byihanganira imihindagurikire y’ikirere hamwe n’uburyo bunoze bwo gusarura no guhunika imyaka.
Abahinzi barakangurirwa gukomeza kuvugurura ubuhinzi ngo burusheho gutera imbere no kongera umusaruro mu gihembwe cy’ihinga 2025B.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko n’amateka harimo ayerekeye imisoro n’amahoro mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’Igihugu bwo gushyira mu bikorwa Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki zikurikira:
• Politiki y’ingufu.
• Politiki y’Igihugu y’imitunganyirize y’imijyi.