Connect with us

NEWS

Ibyambu bya Goma na Bukavu bigiye kujya bikora amasaha yose

Published

on

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bahati Musanga Erasto, yatangaje ko ibyambu bya Goma na Bukavu bizatangira gukora amasaha yose guhera kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025.

Bahati atanze ubu butumwa nyuma y’aho abarwanyi ba M23 batangiye kugenzura igice cy’Ikiyaga cya Kivu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyose kuri uyu wa 16 Gashyantare, nyuma yo gufata umujyi wa Bukavu.

M23 yatangiye kugenzura bimwe mu bice by’iki kiyaga nyuma yo gufata santere ya Minova mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, tariki ya 21 Mutarama 2025. Ibice byacyo igenzura byiyongereye ubwo yafataga Goma nyuma y’iminsi itandatu.

Ingendo zo muri iki kiyaga zihuza Bukavu na Goma zakomwe mu nkokora n’imirwano yamaze ibyumweru birenga bitatu ihanganishije M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC muri Kivu y’Amajyepfo.

Guverineri Bahati yamenyesheje abatuye muri iyi mijyi yombi, ko guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo cy’uyu wa 18 Gashyantare ko ari bwo basubukura ingendo zo mu Kiyaga cya Kivu.

Iki cyemezo kiri mu murongo w’imyanzuro y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) basabye tariki ya 8 Gashyantare ko inzira z’ingenzi abaturage banyuramo zifungurwa kugira ngo bakomeze ibikorwa bibabeshaho.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *