Connect with us

NEWS

Ibya Iradukunda uherutse kubaza Perezida Kagame ibyo kwinjira mu gisirikare bigeze he?

Published

on

Ku itariki ya 7 Gicurasi 2024, Perezida Paul Kagame yatinyuye urubyiruko rw’u Rwanda ku kwinjira mu nzego zitandukanye z’umutekano zirimo n’igisirikare kuko nta muntu uhezwa iyo yujuje ibisabwa.

 

Ibyo yabigarutseho ubwo yagezwagaho icyifuzo na Iradukunda Didier wari mu bitabiriye ihuriro ry’urubyiruko rwizihizaga isabukuru y’imyaka 10 y’urubyiruko rw’abakoranabushake ryahuje abarenga 7500 baturutse hirya no hino mu gihugu.

Uyu musore wo mu Karere ka Gasabo yagaragaje ko yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize kandi yifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda nubwo yabigerageje bikanga.

Icyo gihe yabwiye Perezida Kagame ko impamvu byanze ko yinjira mu gisirikare ari ubugufi, gusa Perezida Kagame amubwira ko iyo ishobora kuba Atari yo mpamvu nyakuri, ibintu Iradukunda na we yahamirije igihe ko atari ko byagenze, mu kiganiro cyihariye.

Ati “Nanditse impapuro zisaba kwinjira mu gisirikare, ndagenda aho twagombaga gutoranyirizwa ariko nsanga nakererewe. Nabonye hari n’abandi benshi noneho nditahira. Mu by’ukuri nagaragaraga nk’umwana ubundi nkuzemo gake, wabonaga ko ndi umwana ku buryo watekereza ko ntujuje imyaka yo kujya mu gisirikare ariko nari mukuru.”

Yagaragaje ko impamvu atabwije Perezida ukuri ari ubwoba bwo kuba atari yiteguye ko ari buze kumubaza impamvu yatumye atajya mu gisirikare.

Ati “Ni ubwoba nsa nkaho nagize. Sinzi impamvu iriya ariyo yanjemo ariko nahise ngira ubwoba bwinshi nkumva ngiye kwitura hasi. Ubundi njyewe naramusabaga nyine”

Yavuze ko igitekerezo cyamujemo cyo kujya mu gisirikare kuko yumvaga yajya gutanga imbaraga ze mu gukorera igihugu.

Ati “Ngeze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye nahuye n’ikibazo cyo kubura ibikoresho n’amafaranga y’ishuri, ndavuga nti sinareka ishuri ngo mbure no gukorera igihugu. Icyo gihe naravuze nti niba mbuze amashuri reka njye gukorera igihugu ndi mu Ngabo z’u Rwanda.”

Yagaragaje ko nyuma yo kugaragaza ko yifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda afite icyizere cy’uko icyifuzo cye kizaba impamo agatanga umusanzu ku gihugu.

Yagaragaje ko akunda umutwe udasanzwe mu ngabo uzwi nka Special force ku buryo yumva yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda yaharanira kuwinjiramo.

Kuba yarakuriye mu buzima bushaririye byatumye yiga mu mashuri aho abanyeshuri biga bataha nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 kimukomye mu nkokora.

Yagaragaje ko kujya mu cyumba cy’inama harimo Umukuru w’Igihugu ari ubwa mbere yari abibonye kandi ko byamushimishije kuko ari n’ubwa mbere yari ageze mu nyubako nka BK Arena.

Yongeyeho ati “Guhura na Perezida ni ikintu gikomeye, yanyuze n’iruhande ndamubona, ni ubwa mbere nari mubonye, usibye kumubona ku mafoto cyangwa kuri televiziyo. Hari abantu benshi nkunze gushishikariza kuza mu bikorwa runaka bagahita bambaza niba harimo amafaranga ariko sinjya ncika intege mba numva ko umunsi umwe ubukoranabushake hari icyo buzangezaho.”

Yishimira ko yabonye umwanya wo kubaza Perezida Kagame ikibazo no kumugezaho icyifuzo cye mu barenga 7500.

IVOMO :IGIHE