Connect with us

NEWS

Ibitaro bya CHUK bigiye kwimurwa

Published

on

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko bitarenze muri Kamena 2025, imirimo yo kubaka ahazimurirwa Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, i Masaka izaba yarangiye, bigatangira kuhimukira.

Ibyo yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2025, ubwo yagezaga ku basenateri aho ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubuzima rigeze, ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze n’imbogamizi zigaragaramo kimwe n’ingamba ziteganyijwe mu kuzikemura.

Ibyo bitaro bizuzura bitwaye miliyari 85 z’amafaranga y’u Rwanda, angana n’Ama-Yuan miliyoni 580.

Nibyuzura bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 827, bisobanuye ibitanda abarwayi bashobora kuryamaho. Ni mu gihe ubu CHUK yakiraga abarwayi bagera kuri 400.

Bizaba bifite inyubako eshatu z’abarwayi zubatse mu buryo bw’amagorofa, harimo izigeretse inshuro eshanu. Hari kandi inyubako zikorerwamo ubushakashatsi, izo kwigishirizamo n’izindi.

U Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye, mu nzego zirimo ubuzima, ubukerarugendo, ishoramari, uburezi, inganda, ibikorwa remezo n’ibindi bigirwamo uruhare na gahunda u Bushinwa bwatangije yo guteza imbere ibikorwa remezo izwi nka ‘Belt and Road Initiative (BRI).

Umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku bwubahane no gushyigikirana bigamije iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.

Urugero mu rwego rw’ubuzima, nibura kuva mu 1982, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda abaganga 258 bahageze mu matsinda 21, bavura abaturage barenga ibihumbi 700 naho abarenga ibihumbi 37 barabazwe.

Urugero nko mu rwego rw’uburezi mu mpera za 2019, Covid-19 itaratangira, abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku 1 600 bigaga muri iki gihugu. Kuva mu 1976, u Bushinwa bwatangaga buruse ku Banyarwanda, ndetse mu myaka ishize, abagera ku 100 babyungukiyemo.

Ibi bitaro byubakwa n’Ikigo cy’Abashinwa cya Shanghai Construction Group Co.Ltd.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *