Connect with us

NEWS

Ibiro bijyanye n’igihe mu turere icyenda mu myaka irindwi isize {AMAFOTO}

Published

on

Mu myaka irindwi ishize, uturere icyenda two mu Rwanda twubatse ibiro bijyanye n’igihe, bigamije guha serivisi nziza abaturage. Ibi biro byubatswe hagamijwe gusimbura izo zari zarubatswe mu myaka yo hambere, harimo n’izahoze zikoreramo za Superefegitura mbere ya 1994.

Akarere ka Gasabo

Ibiro bishya by’Akarere ka Gasabo byatangiye gukorerwamo muri Kanama 2019, bikaba byaruzuye bitwaye agera kuri miliyari 6 Frw. Ibi biro bifite ibyumba binini 73, icyumba cy’inama kinini cyakira abantu 527 n’ibindi bibiri bito byakira abantu 40.

Akarere ka Nyanza

Ibiro bishya by’Akarere ka Nyanza byatangiye gukorerwamo ku itariki ya 25 Kanama 2017, bikaba byaratwaye amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 100 Frw. Ibi biro bifite umwanya w’inama wakwakira abantu 500.

Akarere ka Kayonza

Ibiro bishya by’Akarere ka Kayonza byubatswe mu Murenge wa Mukarange, byatashywe muri Kamena 2017. Byatwaye miliyoni 750 Frw.

Akarere ka Gatsibo

Ibiro by’Akarere ka Gatsibo byatangiye gukorerwamo mu 2017, byubatse mu Murenge wa Kabarore, bikaba byaratwaye miliyari imwe na miliyoni 200 Frw.

Akarere ka Nyamasheke

Ibiro bishya by’Akarere ka Nyamasheke byubatse mu Murenge wa Kagano, byatangiye gukorerwamo mu Ugushyingo 2017, bikaba byaratwaye miliyari imwe n’ibihumbi 560 Frw.

Akarere ka Gicumbi

Ibiro by’Akarere ka Gicumbi byatashywe muri Nyakanga 2019, bikaba byaratwaye miliyari imwe na miliyoni 110 Frw ubariyemo no gusana ibyari bisanzwe.

Akarere ka Nyabihu

Ibiro by’Akarere ka Nyabihu byatangiye gukorerwamo mu 2017, byubatswe mu Murenge wa Mukamira, byatwaye miliyari imwe na miliyoni 200 Frw.

Akarere ka Gakenke

Ibiro bishya by’Akarere ka Gakenke byatangiye gukorerwamo mu 2020, byubatswe mu Murenge wa Gakenke, byatwaye arenga miliyari 1 Frw.

Akarere ka Burera

Ibiro bishya by’Akarere ka Burera byatashywe ku itariki ya 18 Kamena 2024, bikaba byaratwaye amafaranga agera kuri miliyari 2,996 Frw.